Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu (3) i Nyamagabe ihatsindiye Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019. Ibitego byabonetse kuri iki kibuga byatsinzwe na Byiringiro Lague na Nshimiyimana Amran ba APR FC ndetse na Ndikumana Tresor w’Amagaju FC.
Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa kabiri (2’) w’umukino, Nshimiyimana Amran atsinda ikindi ku munota wa 42’ w’umukino. Ndikumana Tresor yaje gutsinda igitego cy’Amagaju FC ku munota wa 37’ kuri Penaliti. Ndikumana Tresor yakuye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino azira kugusha Nshimiyimana Amran.
Lague Byiringiro amaze gufungura amazamu
Ni APR FC yari yasuye Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona 2018-2019, umukino wa mbere wa shampiyona kuri Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC. APR FC ntabwo yari ifite Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni w’ikipe, Hakizimana Muhadjili, Kimenyi Yves, Ntaribi Steven, Usengimana Danny, Nshuti Innocent na Ombolenga Fitina wagiye i Burayi.
Michel Rusheshangoga agenzura umupira
Kuba APR FC itari ifite Kimenyi Yves na Ntaribi Steven nk’abanyezamu barambye mu kibuga, byatumye Ntwari Fiacre akina mu izamu nta musimbura. Mu buryo bwo gukina, Ally Niyonzima yakinaga imbere y’abugarira barimo; Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve na Buregeya Prince Caldo.
Muri iyi mikinire (System), Buteera Andrew na Nshimiyimana Amran bakinaga imbere ya Ally Niyonzima bityo ugasanga bari gutanga umusanzu ukomeye imbere ha APR FC hari Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Issa Bigirimana byanatumye babona igitego hakiri kare.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Nyuma gato y’igice cya mbere nibwo Zlatko yaje gukuramo Issa Bigirimana agashyiramo Mugunga Yves mbere y'uko Buteera Andrew asimburwa na Nizeyimana Mirafa. Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Iranzi Jean Claude. APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 38’ imbere ya Mukura VS na Rayon Sports zifite imikino kuri uyu wa kabiri.
Buteera Andrew ashaka inzira
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Amagaju FC XI: Muhawenayo Gadi (GK,1), Christophe Safari 17, Emmanuel Bugingo 12, Nsengimana Jean Pierre 16, Rutayisire Egide 4, Ndikumana Tresor (C,8), Josue Mugisha 13, Kabura Mohammed 3, Ndikumana Bodo 2 na Irambona Fabrice 7
APR FC XI: Ntwari Fiacre (GK,1), Rusheshangoga Michel (C,22), Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Niyonzima Ally 28, Nshimiyimana Amran 5, Buteera Andrew 20, Nshuti Dominique Savio 27, Byiringiro Lague 14, Issa Bigirimana 26.
Dore uko imikino y'uyu wa mbere yarangiye
-Musanze FC 1-0 AS Kigali
-Espoir FC 5-1 Gicumbi FC
-Amagaju FC 1-2 APR FC
TANGA IGITECYEREZO