RFL
Kigali

Ibintu 3 bishobora gutuma umusore w’umukene arongora umukobwa mwiza yifuza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/02/2019 17:12
2


Ubusanzwe abakobwa bikundira abasore b’abakire bafite amafaranga, niba rero uri umusore w’umukene, ukaba warabuze inshuti cyangwa ufite ikibazo cyo kubengwa bitewe n’ubukene hano hari ibintu 3 bishobora gutuma ubona umukobwa mwiza wifuza.



1. KURAMBAGIZA UMUKOBWA UFITE IBIKOMERE YATEWE N'ABASORE B'ABAKIRE

Niba uri umukene ukaba uzi gukunda uri n’inyangamugayo, nugira amahirwe yo kubona umukobwa mwiza ufite ibikomere by’urukundo yatewe n’abasore b’abakire, uwo mukobwa bizakorohera kumurambagiza kubera ibyo bikomere yatewe n’abasore b’abakire. Kandi uzaba ubonye umugore mwiza wifuza, dore ko akenshi bene abo aba ari beza ku mubiri no ku mutima.

2. IFOTO Y'URWIBUTSO

Hari igihe umukobwa uba waramukoreye ikintu kimwe kiza cyangwa byinshi, bikamushimisha cyane kuburyo abisigarana nk’ifoto y’urwibutso ku mutima we, iyo hejuru y’ibyo wibitseho urukundo n’ubunyangamugayo: bituma umukobwa akwiyumvamo akaba yakurutisha abasore b’abatunzi. Gusa hari abakobwa bahemuka bakibagirwa ineza bagiriwe, ariko hariho n’abakobwa b’inkoramutima babizirikana bakabirutisha ubutunzi. 

Gusa sibyiza kumarira umutungo wawe wose ku mukobwa kuko iyo akubenze biragukomeretsa kuburyo bukomeye. Twavuga nk’abarihira abakobwa amashuri barangiza kwiga bakababenga. Ni ikosa kurihira umukobwa amashuri akwizeza ko muzabana arangije kwiga, kuko bishobora kukuviramo igikomere kinini. Niba koko agukunda yanakwemera ko umurihira amashuri mubana.

3.KUBERA IMANA

Si ukubeshya, kubera Imana birashoboka ko umusore w’umukene utaranize yarongora umukobwa mwiza, w’inkoramutima, ufite uburanga bwiza, wize, mbese umwe witwa ntamakemwa. Ariko ni ibanga ry’abakristu gusa, cyane cyane iyo wabihawemo isezerano n’Imana. Tubibutse ko isezerano ari ibanga ryawe n’Imana gusa kugeza igihe rizasohorera.

Src: Theguardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    icyanyuma cyo nisawa ahubwo ibindi wapiii
  • KWIZERA celestin4 years ago
    UBU NDI MURIYO CATEGOUL ARIKO NTAMUKUNZI MFITE SINIZE GUSA BAMENYEKO HAKIRA UWAKENNYE KANDI HAKIRA UWAKENNYE IBINTU BIRASHIRA UWABIKUNZE BYASHIRA AKAKUBWIRAKO YASANZE URIMBWAPEE!





Inyarwanda BACKGROUND