Ubusanzwe buri mwaka tariki 14 Gashyantare 2019 ni umunsi ku Isi yose wahariwe abakundana icyakora kuko uyu munsi wahuriranye n'umunsi w'umurimo abenshi hano mu Rwanda bawijihije bukeye bwaho tariki 15 Gashyantare 2019. Mu mujyi wa Musanze ho abakunzi b’imyidagaduro bari bashyiriweho ibirori byo kubafasha kuwizihiza neza.
Abatuye umujyi wa Musanze nabakunda kuwusura bashimishijwe bikomeye n'iki gitaramo cyari cyahuriyemo abambaye Made in Rwanda by'umwihariko Kitenge Style kikaba cyitabiriwe n'abanyarwanda n'abanyamahanga byagaragaraga ko bizihiwe n ibirori byarimo Live band y'abanyeshuri barangije ku Nyundo mu ishuri rya Muzika.
Umuhanzi Christopher waririmbye nawe muri semi Live afashijwe na producer Madebeat yasusurukije abatari bake bari bitabiriye iki gitaramo mu birori byanamurikiwemo kandi imyambaro ihangwa n’abakora imideri bo mu mujyi wa Musanze.

DJ Young niwe wacurangiye imiziki abitabiriye iki gitaramo

Christopher ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo

Madebeat niwe wacurangiraga Christopher

Christopher imbere y'abaturage b'i Musanze

Abanyeshuri bo ku Nyundo bacurangiye abantu umuziki wa LIVE

Byari uruhurirane rw'ibirori, aha bamurikaga imideri
