RFL
Kigali

INYARWANDA TOP10: Indirimbo 10 zishoje icyumweru cya gatandatu zikunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 9:02
0


Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.



Guhera mu ntangiriro za 2019 twatangiye kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, utubyiniro n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyane cyane cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ICUMI  ZIKUNZWE MU RWANDA

Mu cyumweru cya gatandatu  cy'umwaka wa 2019 nyuma y'uko Inyarwanda.com itoranyije indirimbo zacuranzwe cyane ku ma radiyo, mu tubyiniro n'ahandi bacuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda twahisemo kubatoranyiriza indirimbo icumi z'icyumweru arizo twise "Inyarwanda Top10".

Inyarwanda Top10

Inyarwanda Top10

Kugeza magingo aya ‘indirimbo Fine Girl ya The Ben ni yo ikiyoboye urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu Rwanda mu gihe Canga irangi ya Yvan Buravan na Active kimwe n’indirimbo 'Ko wakonje' ya Christopher zo zamaze kwinjira muri uru rutonde zitari zisanzwemo.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ICUMI  ZIKUNZWE MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND