Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Mani Martin yatangaje ko iyi ndirimbo 'Ituro' yayikomoye ku nkuru y’ibyamubayeho. Yahishuye ukuntu yakoze impanuka ya moto umumotari bari kumwe agacika amaguru mu gihe we yavunitse ijosi bityo ubwo yari mu bitaro bamwe mu bakirisitu bakamuha ubutumwa bw’iganjemo ubwo kumucira urubanza.
Mani Martin yagaragaje ko hari abamuhaye ubutumwa bagaragaza ko iyi mpanuka ikomeye ari igihano cy’Imana, abandi bagahamya ko yakabaye yapfuye n'ibindi bibi byinshi bamwaturiragaho kubera ko yari amaze kuva mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akinjira mu muziki usanzwe n'ubwo n'undi atawuvuyemo burundu.
Ubutumwa Mani Martin yanyujije kuri Instagram
Mani Martin yatangaje ko yabwiwe amagambo mabi yiganjemo amuciraho iteka bityo ahitamo gukora iyi ndirimbo yari ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho. Iyi mpanuka Mani Martin yatangaje ko yayikoze avuye kuri Institut Francais agiye hafi na Kigali Serena Hotel. Yavuze ko bakoze impanuka ikomeye we n’umumotari wari umutwaye bakisanga mu bitaro bya CHUK.
Mani Martin ahamya ko gusimbuka iyi mpanuka ari Imana
yamurinze kandi Imana idatekereza nk’abantu cyane ko bo bari bamaze kumucira
urubanza ndetse bibaza impamvu we atapfuye cyane ko yabwirwaga ko ibyamubayeho
ari igihano cy’Imana.
REBA HANO IYI NDIRIMBO 'ITURO'