RFL
Kigali

Kiliziya Gatolika yirukanye Theodore McCarrick Wahoze ari karidinali muri Amerika ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/02/2019 18:05
0


Theodore McCarrick wigeze kuba umwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri Amerika yirukanywe muri Kiliziya gatolika burundu nyuma y'aho ashinjwe ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.



Theodore McCarrick ni we wa mbere mu bigeze kuba mu nzego z'ubuyobozi zo hejuru muri kiliziya gatolika wirukanwe.Uyu wahoze ari karidinali (icyegera cya Papa) ashinjwa kuba yarafashe ku ngufu umwana w'umukobwa mu mwaka 1970 i New york.Abayobozi bo hejuru muri kiliziya gatolika mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika bemeza ko ibyaha ashinjwa ari ukuri. Aba babishingira ku iperereza ryakozwe n'ikigo cyigenga kandi bemeza ko ritabogamye.

Leta ya Vaticani ku cyicaro gikuru cya kiliziya gatolika yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana McCarrick burundu muri kiliziya gatolika ari ntakuka.McCarrick ubu afite imyaka 88,ntiyemera icyaha ,avuga ko atibuka igihe yaba yaragikoreye

Usibye uyu mwana w'umukobwa karidinali McCarrick ashinjwa gufata ku ngufu ,hari n'abandi bagabo bamushinje mu bihe bitandukanye kuba yarabafashe ku ngufu ubwo bigiraga ubupadiri muri leta ya New Jersey.

McCarrick wabaye musenyeri mukuru mu murwa mukuru wa leta zuzne ubumwe washington DC imyaka 5 kuva 2001 kugeramu mwaka wa 2006 ,ni nawe mukaridinali wa mbere wagiye mu kiruhuko cy'iza bukuru kuva mu mwaka wa 1927.Kuva yajya mu kiruhuko cy'iza bukuru mu mwaka ushize wa 2017 ,karidinali Theodore McCarrick yibanaga mu mujyi wa Kansas.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND