Iserukiramuco rya muzika ribera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Amani Festival’ yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare2019 mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aha Fally Ipupa akaba ariwe wabimburiye abandi bahanzi b’ibyamamare gutarama.
Fally Ipupa yaririmbiye I Goma kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 aha akaba yishimiwe cyane n’imbaga y’abakunzi ba muzika bari bitabiriye iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu munsi twavuze haruguru rikazasozwa tariki 17 Gahyantare2018, mbere yuko irangira byitezwe ko abahanzi babanyarwanda barimo Butera Knowles na Yvan Buravan bazataramira muri AMANI Festival.
REBA HANO UKO FALLY IPUPA YASUSURUKIJE ABITABIRIYE AMANI FESTIVAL
Aba bahanzi babanyarwanda byitezwe ko batarama kuri uyu wa
Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019. Usibye aba ariko kandi iri serukiramuco
ryitezwemo abandi bahanzi kandi bakomeye cyane ko ari rimwe mu maserukiramuco
akomeye muri Afurika.
Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yamenyesheje abaturage b'i Goma ko abakunda...
Fally Ipupa yishimiwe bikoeme
TANGA IGITECYEREZO