Dominic Ashimwe yasohoye indirimbo nshya 'Akadomo ka nyuma' ihumuriza abugarijwe n'urusobe rw'ibibazo-YUMVE

Iyobokamana - 15/02/2019 4:39 PM
Share:
Dominic Ashimwe yasohoye indirimbo nshya 'Akadomo ka nyuma' ihumuriza abugarijwe n'urusobe rw'ibibazo-YUMVE

Umuhanzi Dominic Ashimwe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yise 'Akadomo ka nyuma' yibutsa abakristo ingororano bazahabwa mu ijuru ndetse ikanahumuriza abugarijwe n'urusobe rw'ibibazo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AKADOMO KA NYUMA' YA DOMINIC ASHIMWE

Iyi ndirimbo nshya ya Dominic Ashimwe yitwa “Akadomo ka nyuma " yatunganijwe na Producer Simeon Uwizeye muri Studio ya Solace Ministries. Ikozwe mu buryo bwa Live, aho abacuranzi nka Yves, Mugisha na Ishimwe na bo bayicuranzemo muri studio hanyuma Esther Umulisa na Dominic Ashimwe bafatanya gukora urunyurane rw’amajwi meza ayirimo.


Dominic Ashimwe avuga ko ari indirimbo yakoze mu rwego rwo gufasha abantu kwegerana n'Imana. Ati: "Ni indirimbo nziza ndarikira abantu bose kuyumva ibaheshe umugisha, ntibareke no kuyisangiza inshuti zabo kuko nayikoreye abantu bose kugira ngo buri muntu aho ari hose nayumva imufashe kwegerana n’Imana, no kumva impumeko nshya."

Ni indirimbo nziza ikubiyemo ubutumwa bwo mu buryo bubiri:

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubutumwa buri mu buryo bubiri. Ati: "Uburyo bwa mbere ni ugufasha abakristo n'abandi bakozi b'Imana kwibuka no kuzirikana y'uko imirimo y'uburyo bunyuranye dukoreramo Imana hano ku isi, imwe n'imwe tukayikora tutabyumva neza kubera uburyo iremereye, bitugoye, bituvuna, bamwe baduca intege... yuko hari umunsi umwe bizashyirwaho iherezo (akadomo kanyuma) maze duhabwe ingororano n'amakamba atangirika."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AKADOMO KA NYUMA' YA DOMINIC ASHIMWE

Yunzemo ati: "Mu bihugu bimwe na bimwe hirya no hino ku isi tujya twumva abatotezwa cyane abandi bakicwa bazira kuvuga Ubutumwa Bwiza, mu by'ukuri gukorera Imana ni byiza cyane ariko bibamo ibibazo n'ingorane zikakaye zimenywa n'ababibamo. Iyi ndirimbo ije gufasha abantu no kubakomeza yuko, nubwo urwo ruhurirane rw'ibyo byose rushobora kumera nk'itanura ryaka ku bakorera Imana ariko bihangane hari umunsi uje bigashyirwaho iherezo (iryo herezo ni ryo nise "akadomo ka nyuma") maze twinjire mu bundi buzima bwuzuye kuramya Imana by'iteka mu byishimo n'umunezero utazashira. Uwo munsi ni bwo ibyo dusoma muri Bibiliya bizaba bitakiri amasezerano ahubwo tuzaba tubirebesha amaso yacu."


Dominic Ashimwe yabwiye Inyarwanda.com ubutumwa bwo mu buryo bwa kabiri ari ugukomeza no guhumuriza abari mu bibazo by'inzitane. Yagize ati: "Ku rundi ruhande, iyi ndirimbo nayanditse ari nk'inzira yo gukomeza no guhumuriza abafite ingorane n'urusobe rw'ibibazo bihora byisukiranya ubutitsa mu buzima bwabo bwa buri munsi, yuko hari umunsi mwiza uhebuje ibyo byose bizashyirwaho iherezo (ari ryo nise akadomo kanyuma) maze twinjire mu munezero uhoraho kuri wa munsi tuzabona Umwami wacu Yesu amaso ku maso."

Ndasoza ngira nti: Uwiteka yumve gusenga kwa buri wese wumva iyi ndirimbo, Uwiteka agire akadomo ka nyuma ashyira ku byifuzo biremereye umutima w'umuntu wese ufashwa n'iyi ndirimbo, iyi ndirimbo igire icyo yongera mu kwizera kwa buri wese. Si ibanga si ikinyoma Umwami wacu tuzamubona."


Twabibutsa ko Dominic Ashimwe ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye azakora tariki 30/06/2019 kikazabera muri Camp Kigali. Yabwiye abazitabira iki gitaramo ko bazumva birambuye andi makuru y'Umurwa Wera. Yagize: "Ni ibihe byiza ijuru riri kudutegurira mpamya ko bizaba byuje ukubaho kw’Imana. Aha ni ho tuzumvira birambuye andi makuru mashya y’Umurwa Wera.’

UMVA HANO INDIRIMBO 'AKADOMO KA NYUMA' YA DOMINIC ASHIMWE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...