Ni mu ndirimbo yise ‘Sunshine’ bishatse kuvuga ‘Zuba Rirashe’ cyangwa se ‘Zuba Rimurika’ cyangwa ‘Zuba Ryaka’ byaterwa n’uko ushaka kubisobanura. Nk’uko Jean Luc yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ikaba ari indirimbo yakifashishwa mu gihe umuhungu asaba umukobwa bakundana ko babana nk’umugore n’umugabo.
Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yatanze inkunga mu kubaka urukundo rw'abifuza kurushinga
Jean Luc Ishimwe rero, yavuze impamvu yahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe ati “Kuko ari indirimbo ishingiye kugu Propoza umukunzi wawe ko mwabana, niyo mpamvu nari nahisemo kuyisohora muri aya matariki arimo umunsi wahariwe abakundana kuberako ari indirimbo nziza cyane ku musore ufite gahunda yo gutera ivi muri icyo gihe."
Indirimbo ye yayise 'Sunshine' yakifashishwa mu gihe umusore atera ivi asaba umukunzi we ko babana
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA kandi, yamubwiye ko ari hafi gushyira hanze amashusho ya ‘Ndihannye’ indirimbo ya Gospel uyu musore Jean Luc Ishimwe aherutse gukora.