Davis D wakunzwe mu ndirimbo ‘Biryogo’, yabwiye INYARWANDA ko buri ndirimbo yose ashyira hanze aba ayitezeho kumugeza ku rundi rwego. Avuga ko iyi ndirimbo yise ‘Sexy’ amashusho yayo ayitezeho kumumenyekanisha birushijeho.
Iyi ndirimbo ‘Sexy’ aririmbamo ubwiza bw’umukobwa, ije ikorera mu ngata indirimbo yise ‘Soso’ yari aherutse gushyira hanze. Davis D amaze gukora indirimbo nka: “Sweet Love ", “Henessy ", “Irekure ", “Go Down " n’izindi.
Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Sexy’ yakorewe mu gihugu cya
Uganda na Nessim; amashusho yayo atunganyirizwa mu Rwanda na Producer Bagenzi Bernard muri
Incredible Records.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEXY' YA DAVIS D