RFL
Kigali

Don Moen yasabye amasengesho mbere yo gutaramira mu Rwanda, Uganda, Ghana, Afurika y’Epfo na Côte d'Ivoire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2019 11:22
0


Umuramyi w’umunyamerika Don Moen watsindiye ibihembo bikomeye mu muziki, yasabye abanyamasengesho kumuzirikana mu masengesho mbere yo gutaramira mu bihugu bitanu biri ku mugabane wa Afurika aribyo Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Ghana ndetse na Côte d'Ivoire.



Yanditse kuri Instagram agaragaza ko arimo kuza muri Afrika mu ivugabutumwa. Yasabye abanyamasengesho kumuzirikana mu masengesho yabo muri iki gihe yitegura gukorera ibitaramo ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko muri Gashyantare 2019, azakorera igitaramo muri Uganda no mu Rwanda mbere y’uko yerekeza muri Afurika y’Epfo, Ghana ndetse no muri Cote d’Ivoire. 

Yagize ati “Ku bo dufatanyije gusenga. Ndi mu nzira ngana muri Afurika mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Mfite igitaramo muri Uganda kuya 08 Gashyantare ndetse no mu Rwanda kuya 10 Gashyantare 2019 (Ni ku nshuro ya mbere nzaba mpageze).

“Urugendo rwanjye ruzakomereza muri Afurika y’Epfo, Ghana nsoreze muri Cote d’Ivoire aho nzafatanya n’itsinda ry’abacuranzi ndetse n’inshuti yanjye Andrew Palau mu iserukiramuco ryiswe “Love Cote d’Ivoire Festival”.

Yakomeje avuga ko ikintu cy’ingenzi asaba buri gihe ari amasengesho ku buzima bwe ndetse no gukomeza kugira imbaraga zo gukorera Imana ubutitsa. Yongeraho ko asaba gusengera umutekano we mu ngendo azagirira mu Rwanda no muri Uganda.

Ati “Buri gihe ikintu cy’ingenzi mbasaba ni ugusengera ubuzima bwanjye ndetse n’imbaraga. Ni ingendo zizatuma nsinzira igihe gito, niringiye amasengesho yanyu. Musengere kandi umutekano mu ngendo nzagirira mu kirere cy’u Rwanda no muri Uganda, ndetse n’umutekano ubwo tuzaba turi kumwe n’umubare munini muri buri gihugu.              

Ashimangira ko umutekano ari ikintu cy’ingenzi ku buzima ari nayo mpamvu asaba abamarayika gukikiza ahazaba hateraniye abantu baramya Imana buri joro. Yagize ati “Umutekano ni ingenzi ndasaba abamarayika kubana natwe ubwo tuzaba duteraniye hamwe turamya Imana muri buri joro. Musengera imbaraga zuzuzwe muri twe hamwe n’Imana aho tuzataramira hose.

Yizeye ko Imana nyaguhora ku ngoma izabana n’abantu bose bayisingiza, ikabakiza.  Avuga ko iyo yacitse intege z’umubiri ndetse n’umutima afunga amaso akabona ibihumbi by’abantu bateraniye hamwe bingiga Imana.

Ati “ Murakoze kw’ubw’amasengesho yanyu! Iyo nacitse intege z’umubiri ndetse n’Umutima, mfunga amaso yanjye nkareba ibihumbi by’abantu bateraniye hamwe basenga, kandi nuzuzwa amasengesho yanyu iyo mpagurutse ngiye kuririmba muri buri joro. Amasengesho yanyu atanga itandukaniro! Ndabakunda mwese.”

Don Moen azataramira i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’, azagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuya 09 Gashyantare 2019 ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h:00’). Saaa kumi (16h:00’) azagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Don Moen ategerejwe i Kigali kuya 09 Gashyantare 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND