Gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko kugeza ubu Meddy yagarutse muri Afurika kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Tanzania aho yaje kurangiza imishinga y'indirimbo afiteyo harimo iyo yakoreyeyo mbere gato ko aza gutaramira mu Rwanda. Aha hakaba harimo indirimbo zinyuranye yakoranye na BOB Pro ndetse n'indirimbo yakoranye na Diamond kimwe n'indi yakoranye na SAT B zose ateganya gufatira amashusho.
Mu mpera za 2018 nibwo Meddy yazanye mu Rwanda n'umukunzi we...
Meddy yageze muri Tanzania mu minsi mike ishize ariko urugendo rwe rugirwa ibanga cyane ko atifuje ko abantu bamenya byoroshye ko yagarutse muri Afurika. Muri gahunda Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko muri uru rugendo Meddy arimo ashobora no kunyura mu Rwanda akaramutsa inshuti ze ndetse akongera agasura umuryango we, gusa ibi byose bigakorwa mu ibanga ku buryo ntaho bigomba guhurira n'itangazamakuru.