Kigali

Abashoramari bagiye gushyira agatubutse mu kuzamura umuziki wa Afrobeats ku isi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/02/2019 11:14
0


Marvin Records yo muri Nigeria, inzu y’umuziki muri Nigeria iri mu maboko y’umuhanzi Don Jazzy ni yo igiye kunyuzwaho amafaranga atari macye kugira ngo umuziki w’injyana ya Kinyafurika ukomeze kuzamuka.



Ibinyamakuru byinshi bihuriza ku kuba muri iyi minsi ibendera ry’umuziki w’Afurika uzwi ku izina rya Afrobeats rizamuwe n’abahanzi bacye barimo Wizkid, Davido na Mr Eazy nyamara mu myaka micye ishize inzu y’umuziki izwi nka Mavin records yari ifite Don Jazzy, umucuranzi wakoreye abandi banyamuziki bakomeye banamenyekanishije umuziki wa kinyafurika barimo nka D’banj na P square bari bamenyekanishije cyane uyu muziki ku ruhando mpuzamahanga ku kigero cyo hejuru.

Binyuze mu mushinga wiswe Multi –million dollar , kompanyi Kupanda holdings igiye gukorana na sosiyete mpuzamahanga isanzwe itera inkunga indi mishinga mu ruganda rw’imyidagaduro hirya no hino ku isi yitwaTPG. Iyi TPG ni nayo yagiye izamura imishinga yakujije ubucuruzi bw’abatari bacye mu ruganda rw’imyidagaduro cyane cyane ku mugabane w’Afurika. Aha twavuga nko kumenyekanisha itangazamakuru rya Trace Africa, Spotyfy, Uber na Airbn.

Don

Don Jazzy uyobora inzu y'umuziki ya Mavin

Bobby Pitman umuyobozi ushinzwe igenzura muri kompanyi ya Kupanda Holdngs ugiye gushora imari mu muziki wa Kinyafurika yatangarije itangazamakuru ati”Inzu y’umuziki ya Marvins yibyiniriye Marvin Global niyo yonyine ifite amahirwe n’inyungu yo kubaka inzu y’umuziki ikomeye ishobora kuzamura umuziki nyafurika ku ruhando mpuzamahanga”

Icyakora agaciro n’ingano y’amafaranga azahabwa Marvins kugeza ubu ntikaratangazwa, gusa ikizwi ni uko inzu y’umuziki ya Marvins izajya ihabwa amafaranga izakoresha ishyira mu bikorwa inyigo izagura imbibi z’umuziki utari uwa Nigeria gusa ahubwo n’uw’abandi banyafurika,ukarenga Afurika ukagera no mu burayi, Amerika na Australiya.

Michael Collins Ajereh uzwi nka Don Jazzy avuga ko iri shoramari rishya kandi rizatumaMarvins Records yinjira mu bucurui bw’umuziki bundi butandukanye ndetse rinazamure umubare w’amazereno y’imikoranire hagati y’iyinzu y’umuziki n’abandi bahanzi ndetse n’ibigo bikomeye.

Hagati aho abahanzi nka Tiwa Savage na Reekado Banks batangaje ko bashobora kuva muri iyi nzu y’umuziki ya Marvins. Ni nyuma y’aho Don Jazzy aherutse gutangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter ye ko iyi nzu y’umuziki ye iri kugenda ihomba. Icyakora abasesenguzi b’umuziki wa Kinyafurika bavuga ko abahanzi barimo Johnny Drille, Korede Bello batanga icyizere ku muziki wa Kinyafurika w’ejo hazaza.

mavin

Bamwe mu bahanzi bakorera muri Mavin ya Don Jazzy

Imenyekana ry’umuziki wa kinyafurika (Afrobeats) ku ruhando mpuzamahanga mu myaka micye ishize ryagiye rikurura ishoramari rikomeye mu muziki gakondo ikompanyi ya Sony Music yo muri leta zunze ubumwe za Amerika iri mu zikomeye ku isi yashyize icyicaro muri Nigeria mu mujyi wa Lagos kuva muri 2016. Ni mu gihe Universal Music Group kompanyi nini kurusha izindi ku isi zicuruza umuziki ifungura imiryango mu bihugu birimo Nigeria na Cote d’ivoire.

Src: Quartz Africa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND