Ibi bitaramo bya Silent Disco bikunzwe
bikomeye cyane mu mujyi wa Kigali, kuri
ubu byajyanywe mu mujyi wa Karongi, ahagiye guhurira aba Djs bakomeye mu
Rwanda. Ni ubwa mbere ibi birori bigiye kubera mu mujyi wa Karongi cyane ko
bikunzwe mu mujyi wa Kigali ariko abantu benshi bibazaga impamvu indi mijyi
yacikanwe.

Shaddyboo niwe uzayobora iki gitaramo...
Shaddyboo umwe mu bakobwa bakurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ni we uzaba ayoboye iki gitaramo gitegerejwe tariki 16 Gashyantare 2019 muri Delta Resort Hotel. Hazaba hari aba Djs barimo Dj Miller, Dj Marnaud, Dj Toxxyk, Dj Anita Pendo ndetse na Dj Mupenzi bazaba basusurutsa abakunzi ba muzika i Karongi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000frw) ku muntu umwe.
Silent Disco igiye kubera i Karongi...