RFL
Kigali

VIDEO: Munyaneza Innocent Eric uzwi nka Pizzo muri City Maid yavuze ko imyambarire iri mu bishobora kumutandukanya n'umukobwa bakundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/02/2019 12:25
0


Munyaneza Eric Innocent benshi bamenye nka Pizzo muri filime y’uruhererekane ya City Maid yagiranye ikiganiro na INYARWANDA, bimwe mu byo yatuganirije harimo ibyo yagenderaho ahitamo umukobwa bakunda ndetse n’ibyatuma atandukana nawe birimo n'imyambarire.



INYARWANDA nk'uko isanzwe ibagezaho amakuru atandukanye y'ibyamamare mu Rwanda, ni muri urwo rwego yanaganirije Munyaneza Eric Innocent benshi bamenye nka Pizzo muri filime nyarwanda y'uruhererekane ya City Maid. Bimwe mu byo twabajije uyu musore harimo n'ibyo agenderaho ahitamo umukobwa bakundana, asubiza ko agomba kuba akunda Kristo. Impamvu ngo ni uko abikunda cyane kandi ahamya ko umukobwa wubaha Kristo aba afite ibisabwa byose kuri we cyane ko indangagaciro zose aba azifite ku bwa Kristo aba afite nk’umufasha wa mbere kuri Pizzo.

Pizzo kandi yakomeje avuga n’ikindi uyu mukunzi we yagakwiye kuba afite. Yagize ati “By the way, she must be cute nyine (Hagati aho ariko agomba no kuba ari mwiza nyine), ariko iyo akunda Kristo ndabikunda. Nta n’ubwo wanakirirwa ufuhira umuntu go yagiye hirya no hino afite Kristo…”


Pizzo avuga yakundana n'umukobwa wubaha Kristo

Pizzo  kandi twamubajije ibishobora gutuma atandukana n’umukunzi we avuga ko harimo imyambarire. Yagize ati “Kutambara neza, kutiyitaho no kutagira ubwenge rwose. Iyo mvuze kutagira ubwenge, aba abufite yego ariko hari umukobwa uba ubona nyine adafite indangagaciro za gikobwa niba zinabaho cyangwa iza Kinyarwanda.”


Kutagira ubwenge no kutambara neza ni bimwe mu byatuma Pizzo atandukana n'umukobwa bakundana

Ubwo yabazwaga ku cyo atekereza ku mukobwa n’umuhungu baryamana batarashakana kuko gusa bari mu rukundo yavuze ko urukundo rugira ibyarwo hari abisanga babikoze byose biterwa n’uburyo batwaye urukundo rwabo. Icyakora, Pizzo we avuka ko yabaye abyirinze cyane kuko nta mpamvu yabyo.

Hari abakobwa baryamana n’abahungu bakundana, bikabaho ko baterwa inda maze abahungu bakabihakana ntibemere ko ari bo babateye inda. Icyo Pizzo abivugaho ni uko bidakwiye ahubwo bagakwiye kubana mu gihe bahuye n'icyo kibazo cy'inda itateguwe. Ati “Kuba baremeye kuryamana, ntekereza ko yanamutwara bakabana nk’umugore n’umugabo.” Uyu musore kandi yatubwiye ko imyaka 3 ari cyo gihe gihagije yumva umusore n'inkumi bakundana mbere yo kubana.

Ibyo Pizzo yagenderaho ahitamo umukobwa bakundanawabireba ukanze hano

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND