RFL
Kigali

Mwarimu Ben yasohoye indirimbo ‘Sezera’ y’inyigisho ku bakobwa barushinga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2019 8:53
1


Umuhanzi Mwarimu Ben w’ibihangano by’umuco Nyarwanda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Sizera’ yanyujijemo ubutumwa bw’inyigisho ku bakobwa baba bagiye kurushinga.



Iyi ndirimbo ‘Sezera’ ikubiyemo amagambo y'inyigisho ku bakobwa bagiye kurushinga niyo ya mbere Mwarimu Ben ashyize hanze kuva umwka w’2019 watangira. Muri 2018 yasubiyemo indirimbo ‘Sur la terre’ ya Minani Rwema akora n’izindi ndirimbo ziganjemo umuco nyarwanda.

Yabwiye INYARWANDA, ko yishimira kuririmba mu njyana gakondo kuko bituma n'urubyiruko rukunda umuco nyarwanda. Ati" Benshi mu rubyiruko bakunda injyana zo hanze kuko urebye n'abahanzi dufite mu Rwanda abenshi ni zo baririmbamo, bityo nahisemo gukomeza kwereka abana b'Abanyarwanda ko umuco ariwo gicumbi cya Musiza yacu" Umukowa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Sezera’ avuga ko bahuriye aho bafatiraga amashusho, ngo nibari baziranyi. 

Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ‘agendeye kubyo abona mu bukwe’. Yashimangiye ko 2019 ari umwaka w’ibikorwa kuri we, yizeza abakunzi be kwitegura kwakira ibihangano byinshi kandi byiza.

REBA HANO INDIRIMBO 'SEZERA' YA MWALIMU BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge osee4 years ago
    Ben we Imana igukomereze impamo





Inyarwanda BACKGROUND