RFL
Kigali

Twizeriamana Onesme yafashije Mukura VS guca kuri Rayon Sports, Nshimiyimana David ahembwa n’abafana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2019 20:48
0


Twizerimama Onesme rutahizamu wa Mukura Victory Sport yafashije abafana b’iyi kipe kurara neza nyuma yo kubatsindira ibitego bibiri (2) mu mukino batsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1.



Twizerimana Onesme yafunguye amazamu ku munota wa 37’ mbere y'uko ku munota wa 86’ Etincelles FC yishyuraga igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Abdul Kalima. Twizerimana Onesme yaje kungamo ikindi ku munota wa 88’ w’umukino bityo abafite aho bahurira na Mukura VS barara neza.


Twizerimana Onesme yafashije Mukura VS guca kuri Rayon Sports

Aya manota atatu y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona yatumye Mukura Victory Sport igira amanota 33 mu mikino 14 bituma ijya ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 35 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 mu mikino 15.

Muri uyu mukino, Cyiza Hussein kapiteni wa Mukura Victory Sport yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora amakosa abiri yatumye agwiza imihondo ibiri.


Cyiza Hussein kapiteni wa Mukura VS ntabwo azakina umukino wa Gicumbi FC

Nyuma y’umukino, abafana bibumbiye mu cyo bise Generation MVS bafashe umwanya wo guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2019. Aba bafana baje gusanga Nshimirimana David akaba myugariro wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu y’Abarundi ariwe ugikwiye bityo ahabwa igikombe n’ibuhumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW).


Nshimirimana David myugariro wa Mukura VS ahembwa na GenMVS Fan Club (PhotO: Rwandamagazine)

Mukura Victory Sport isigaje umukino umwe w’ikirarane igomba gusuramo Gicumbi FC kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019 ku kibuga cya Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND