RFL
Kigali

Austin, Pius, Tom Close, Safi, Sentore na Gaju bavuze urwibutso rudasaza basigiwe na Mowzey Radio

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2019 11:45
0


Umwaka urashize Mowzey Radio yitabye Imana, aracyari mushya mu mitima ya benshi bamwibuka bishimira ubuhanga bwe mu muziki n’indirimbo z’igikundiro yagiye ahuriramo na mugenzi we Weasel. Tom Close, Dj Pius, Kid Gaju, Safi Madiba, Jules Sentore na Uncle Austin bafite urwibutso rukomeye basaruye kuri uyu mugabo wanyuze benshi mu bihe bye.



Weasel aherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bikomeye kuva umuvandimwe we, uwo basangiye akabisi n’agahiye, inshuti ye  yitabye Imana. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Tom Close, Dj  Pius, Kid Gaju, Safi Madiba, Jules Sentore ndetse na Uncle Austin bavuze birambuye urwibutso rudasaza bafite kuri uyu mugabo bigiyeho byinshi.

Tom Close wakoranye indirimbo ‘ Mama w’abana’ na Radio&Weasel, imaze imyaka umunani ku rubuga rwa Youtube. Yatangaje ko Radio yakoraga ikintu yatekerejeho, ngo yigeze kumutinza ashaka ko agenda ariye kuri burucheti yarimo amutunganyiriza. Ati “….Radio yari umuntu utavugirwamo. Ni ukuvuga ngo nta kintu na kimwe yakoraga atagitekereje kitamurimo, nicyo muziho. Hanyuma urwibutso rundi muziho by’umwihariko hari umunsi nari mfite ‘concert’ launch yanjye ya alubumu ya Gatatu ‘Ntibanyurwa’.

"Nagiye kuvugana nabo nshaka ko bazaza kuririmba, nibuka ko nari ngiye gukerererwa indege igiye kunsiga kuko yantindije arimo kotsa ‘burucheti’ ashaka ko ngenda nyiriyeho. Bajyaga bagira ukuntu bicara ari nko muri ‘week end’ bavuye muri ‘studio’ bakotsa nk’inkoko n’izindi nyama bakarya.

"Uwo munsi maze kuvugana nabo ngiye gutaha, ndibuka ko yantindije arimo kotsa burucheti, yampaye iya mbere ihiye ngenda nyirya mu mudoka ngiye ku kibuga cy’indege."

Yavuze ko Radio yari umuntu ukunda kandi wagiraga amahame agenderaho, hejuru y’ibyo yakundaga umuziki mu buryo butangaje. Ngo ntiyigeze nta rimwe amubona afata urupapuro yandike indirimbo ahubwo byose yabikoreraga muri ‘studio’.

Tom Close avuga ko ajya gukorana indirimbo na Radio&Weasel yari agezweho mu Rwanda nabo bagezweho muri Uganda. Yibuka ko ‘audio’ yayo atigeze ayishyura, ngo ‘video’ niyo yatanzahe 50%.  Amashusho y’iyi ndirimbo yayabonye ku isabukuru y’amavuko ye muri 2010.

Uncle Austin avuga ko yiganye imyaka ine na Radio mu ishuri rimwe.

Dj Pius yakoranye indirimbo ‘Play it again’ na Radio&Weasel, yibuka ko Radio yari umuntu w’umutima mwiza, yifuza ko nawe napfa azajya yibukwa. Yagize ati « …Mwibukiraho umutima mwiza, mwibukiraho kuba yarabanye neza. Yari umuntu ugira urugwiro, uzi gusabana agakunda kurakara rimwe na rimwe ariko byose yabikoranaga urukundo. ..

Nanjye ndifuza ko nimva ku Isi abantu bazajya bankorera ibint nk’ibi…Ni isomo twigiye kuri Radio kugira ngo tujye tubana n’abantu neza, yahoranaga umutima mwiza. »

Pius yahishuye ko guhura na Radio&Weasel, byagizwemo uruhare na Chameleone. Icyo gihe ngo Radio&Weasel bari batarihuriza mu itsinda rya Goodlyfe.

Jules Sentore ahamya ko ibihangano bya Radio byamusunikiye kumuhanga amaso/Ifoto:Internet.

Jules Sentore wari umaze iminsi ku mugabane ku mugabane w’i Burayi muri gahunda z ‘umuziki no gusuura inshuti ze, yavuze ko atari aziranyi na Radio ariko ko ibihangano bye byatumye amuhanga amaso.

Ati « Radio ntabwo muzi cyane ariko ndamuzi mu muziki, bigaragara ko Mowzey Radio yagize uruhare rukomeye mu muziki, ndetse afite icyo yasigiye abantu bamukunda, yaba abantu babanye nawe ndetse n’ abanyamuziki bose muri rusange.

Yongeye ko kuba abahanzi nyarwanda bahurira mu gikorwa cyo kwibuka Radio, bisobanuye ikintu kinini ,yifuza ko nawe bizamukorerwa. Ati« Kuba abahanzi bashobora gukora kino gikorwa biragaragara ko ari igikorwa cyiza kandi gikwiye gushimimwa. Nanjye numva ko ibi nanjye bizankorerwa, kandi nizeye ko nzaba mbireba. »

Umuhanzi Kid Gaju yakoranye indirimbo ‘Tornado’na Radio&Weasel, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2019, yizihizaga isabukuru y’amavuko. Yavuze ko ari byishimo kuri we kuba yizihiza isabukuru ku munsi uwo afata nk'intwari y’umuziki yatabarukiyeho.

Gaju wabanye igihe kinini na Radio, anahishura ko intambwe yose yateye mu muziki ayicyesha Radio witahiye. Ati « ..Mufiteho urwibutso runini cyane, ni umuntu ukomeye kuri njyewe, cyane cyane ubu buzima muzimo bw’umuziki. Yari umwarimu wanjye, Radio twahuye ntazi ikintu na kimwe. Yambereye umuvandimwe, anyigisha buri kimwe cyose nkoresha uyu munsi.

Yavuze ko umunsi wa mbere akorana indirimbo na Radio muri ‘studio’ wamusigaye mu mutima, kuburyo ahora izirikana ubuhanga bwe. Ati « Nanjye ndi umuhanzi, kuririmba ntakibazo mbigiramo ariko kubera ko nanjye muri ‘studio’ n’umuntu urenze ndetse n’umuvandimwe we Weasel bose bari barenze kuko bari umuntu umwe.

"Uwo munsi nagize ubwoba, nagiye muri ‘studio’ bambwira izina ry’indirimbo numva sinzi icyo bivuze, ndaririmba ariko mfite ubwoba. Ni umunsi wari ukomeye kandi n’izina Tornado mfite uyu munsi niwe warimpaye. »

Kid Gaju yavuze ku itariki 01 Gashyantare 2018 mu masaha ya saa yine za mugitondo yarimo yitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko ari nabwo yasanganiwe n’inkuru yincamugongo y’uko Radio yitabye Imana. Kuva icyo gihe ‘nahise numva ko buri munsi nzajya nishimira ubuzima kubera ko n’umusaza niko yabivugaga’.

Niyibora Safi Madiba umaze gukora indirimbo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘Igifungo’ n’izindi avuga ko Radio yari intwari bishimangirwa n’itariki ya 01 Gashyantare 2019 aho u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu. Ati « Kuri njyewe Radio ni intwari ! Birenzeho yapfuye ku munsi twibuka intwari z’Igihugu cyacu, Radio yari umuhanzi w’ikitegererezo kuri njyewe, yarapfuye ndababara ariko nziko izina rye rikiri mu mutima ya benshi. »

Yahamije ko gukorana indirimbo na Radio byabaga ari ibintu bitoroshye kuko ngo ntiyashakaga kumva ikosa mu ndirimbo. Ati « …Gukorana indirimbo nawe muri ‘studio’ byabaga ari ibintu bimeze nk’urugamba. Iyo yabonaga ibintu bitameze neza, yarabagaza kugira ngo hatagira icyangirika.

"Namwigiyeho byinshi, ntabwo naje hano kubera ari ‘business’ naje kubera ko Radio mukunda. Radio na Akon nibo bantu nkunda mu muziki. Radio yakundaga abanyarwanda kandi afite n’amaraso y’abanyarwanda, yakunda u Rwanda."

Uncle Austin yemeza ko atandukanye n’abandi bantu bamenye Radio amaze kuba umusitari, kuko ngo biganye imyaka ine ku ishuri rimwe, basangiye akabisi n’agahiye. Yavuze ko umunsi wa mbere bahuye utajya umuva mu mutwe.

Ati "Umunsi wa mbere  ntabwo uzamva mu mutwe. Radio yandushaga imyaka nk’ibiri ariko ntari mfite igihagararo kinini. Natangiye kwiga abandi bose baratangiye ntari narabona umwambaro w’ishuri, bambwiye kwambara indi idasa n’iyo mu kigo.

"Ninjiye mu ishuri nasanze Radio arimo gusakuza ahagaze imbere y’abandi, kuko yari umunyamahoro, umunyakavuyo ukunda gutera urwenya. Ninjiye mu ishuri abana bose baraceceka bagize ngo ni umwarimu kubera ko nari mfite n’igihagararo nyuma abonye ko bose bacecetse ahita nawe yirukanka ajya kwicara ndamusanga turicarana. »

Avuga ko byatwaye igihe kinini Radio kwemera ko Uncle Austin ari umunyeshuri atari maneko. Yibuka ko Radio yari umunyempano utangaje, ucisha bugifi uvuga neza n’ibindi byinshi biranga umuntu Nyawe. Yongeraho ko Radio yari afite ubuhanga bukabije, ngo yashoboraga kwinjira muri ‘studio’ hashize iminota itanu yanditse indirimbo.

Tariki 01 Gashyantare 2019, Radio yibutswe na benshi banyujije ibyiyumviro byabo ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje yari intwari mu muziki, wabaniye neza abandi akagerekaho n’urukundo rwa kimuntu rwibukwa. Mu kumwibuka muri Uganda, Radio na Televiziyo zitandukanye zakoresheje igihe kinini ibihangano bye na Weasel.

AMAFOTO:

Safi avuga ko Radio intwari.

Dj Pius yahishuye ko guhura na Radio byagizwemo uruhare na Chameleone.

Tom Close yibuka uko Radoio yamwokeresheje burucheti.

Kid Gaju avuga ko aho ageze mu muziki Radio.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND