RFL
Kigali

Nyampinga wa Tanzania yakubiswe agirwa intere n’umugabo we wamufashe amuca inyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2019 9:42
0


Nyampinga wa Tanzania 2008, Jackline Chuwa yakubiswe agirwa intere n’umugabo we Leonis Ngasa wamufashe amuca inyuma nyuma y’amezi abiri barushinze. Uyu mugabo avuga ko umutima we washenjaguwe no kuba umugore we amuca inyuma agasambana n’abagabo batandukanye.



Ugbliz yandikirwa muri Uganda, yanditse ko Leonis Ngasa washakanye na Nyampinga wa Tanzania 2008, Jackline, amushinja ko kumuca inyuma yabigize akamenyero kandi ko hashize amezi abiri bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore. 

Yavuze ko afite igikomere ku mutima gituruka ku kuba uyu mugore we amuca inyuma akaryamana n’abagabo batandukanye. Yongeyeho ko yataye ubwenge asanze umugore we Jackline, Nyampinga wa Tanzania 2008, aryamanye n’umugabo mu gihe hashize amezi abiri barushinze. Ngo yamukubise agira ngo amuhe isomo kuburyo atazongera gukinisha kumuca inyuma.

Nyampinga wa Tanzania yakomerekejwe mu mutwe.

Umutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Tuko.co.ke, cyandikirwa muri Kenya, we yavuze ko uyu mugabo yahurujwe abwiwe ko umugore we ari kumuca inyuma. Ngo umusore wari uryamanye n’umugore we yabonye bikomeye akizwa n’amaguru.

Yagize ati “ Umugabo yabwiwe ko umugore we ari kumuca inyuma n’umusore... Yahise yirukanka ajya aho yabwiwe, afata umugore we ari kumuca inyuma. Umusore wari uryamanye n’umugore we yahise yiruka abonye umugore atangiye gukubitwa.”

Kugeza ubu uyu mugore wabaye Nyampinga wa Tanzania ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga biturutse ku bikomere yatewe n’umugabo. Tuko.co.ke, iravuga ko Police yahurujwe umugore akajyanwa mu bitaro, mu gihe umugabo yahise atabwa muri yombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND