RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Kuki Cyiza Vanessa yambitswe ikamba ry'uwabanye neza na bagenzi be nyamara yari aherutse kwirukanwa?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2019 11:02
9


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mutarama 2019 ni bwo hatanzwe amakamba 3, harimo ikamba ry'umukobwa wagaragaje umuco cyane, umukobwa wabanye neza n'abandi ndetse n'umukobwa wagaragaje kuberwa n'amafoto. Cyiza Vanessa yatunguranye yambikwa ikamba ry’umukobwa wabanye neza na bagenzi be nyamara yari aherutse kwirukanwa.



Mu itangwa ry'ibi bihembo umukobwa witwa Ricca Michaella Kabahenda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage [Miss Heritage]; uwitwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba ry'uwabanye neza nabandi mu mwiherero (Miss Congeniality) naho Uwase Muyango yegukana ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto guhiga abandi (Miss Photegenic) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Kuba Tuyishimire Cyiza Vanessa yahawe ikamba ry'umukobwa wabanye neza na bagenzi be byatunguranye cyane dore ko uyu mukobwa yari aherutse kuvanwa mu irushanwa ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 aha akaba yarananiwe gusubiza neza bityo abagize akanama nkemurampaka ntibamuhitamo yewe n'amajwi ya SMS ntiyabasha gutuma atambuka ngo akomeze umwiherero. Aha byabaye ngombwa ko ahangana na Inyumba Charlotte aho abakobwa bagombaga gutora uwo babanye neza kurusha undi muri aba babiri.

Vanessa

Uyu mukobwa (6) yirukanywe n'abakobwa bagenzi be mu irushanwa aho batoye ko arushwa na Inyumba Charlotte (33) kubana neza nabo ariko yahawe ikamba ry'umukobwa uhiga abandi kuba yarabanye neza na bagenzi be mu mwiherero

Mu minsi micye ishize abakobwa bahawe umwanya wo gutora uwababaniye neza bahitamo ko Inyumba Charlotte ari we babanye neza cyane kurusha Tuyishimire Cyiza Vanessa, bituma asezererwa mu irushanwa. Icyakora Tuyishimire Cyiza Vanessa n'abandi batanu basezerewe mu mwiherero bari batumiwe mu ijoro ryo gusangira ryateguriwe abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari naho hatangiwe amakamba.

Byatunguranye ubwo hajyaga gutangwa ikamba rya Nyampinga wabanye n'abandi neza, ikamba rigahabwa Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa wari warasezerewe mu irushanwa biturutse ku kuba abakobwa bari kumwe mu mwiherero baragaragaje ko Inyumba Charlotte ari we babanye neza kumurusha bakamusezerera mu irushanwa. 

Hari abatunguwe no kumva ko uwari warasezerewe mu irushanwa ari we watwaye ikamba ry'uwabanye neza na bagenzi be ndetse bamwe bavuga ko bitumvikana na cyane ko hari abari abatari basobanukiwe ibyagendeweho hatangwa iri kamba. Iri kamba ryatanzwe hagendewe ku bwiganze bw'amajwi y'uwo abakobwa bahatanira ikamba bahaye amahirwe nk'uwababaniye neza kurusha abandi mu mwiherero.

Aba bakobwa batunguranye batora Tuyishimire Cyiza Vanessa nk'uwababaniye neza cyane nyamara uyu mukobwa yari aherutse kwirukanwa mu mwiherero aho mu byo yazize harimo no kubura amajwi ya bagenzi be dore ko mu gutora umukobwa uguma mu mwiherero, aba bakobwa batoye Inyumba Charlotte nk'umukobwa bari bishimiye bivuze yanababaniye neza, gusa hageze aho gutanga ikamba ry'uwababaniye neza aba bakobwa bisubiraho noneho batora Tuyishimire Cyiza Vanessa.

Vanessa

N'ubwo yirukanywe mu irushanwa azize kutabanira bagenzi be neza, yambitswe ikamba ry'umukobwa wabanye na bagenzi be neza...

Abahanga mu marushanwa nk'aya bahamya ko Cyiza Vanessa atakuwe mu irushanwa n'uko atabanye n'abandi neza, ahubwo icyabaye ari uko abakobwa bari guhatana nawe babonaga afite imbaraga zo kuba yanatsinda kurusha uwo bari bahanganye bityo byagera aho bagomba guhitamo uva mu irushanwa bakamuhitamo mu rwego rwo kumwikiza cyane ko atari yabashije gutsinda imbere y'akanama nkemurampaka yewe n'amajwi y'abamutoye atashoboraga kumutambutsa.

REBA HANO UKO BATOYE ABAKOBWA 15 BAZAHATANA MURI MISS RWANDA 2019

REBA HANO UKO ABAKOBWA BAHIZE IMIHIGO YABO NA HON. EDOUARD BAMPORIKIAGASANGIRA NABO KU NTANGO

REBA IJAMBO EDOUARD BAMPORIKI YABWIYE ABAKOBWA MBERE YUKOBAHIGA IMIHIGO YABO

REBA HANO UKO IGIKORWA CYO GUTANGA AMAKAMBA CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • raul5 years ago
    Ariya namarimanganyi ibibntu turabirambiwe byubutekamutwe mu Rwanada kabisa nigute umuntu yirukanwa akagaru yahawe ikamba ntibyumvikana kabisa
  • Keza5 years ago
    Miss Rwanda irababaje cyane. Kuko tuziko ruswa yaciwe. Mu Rwanda. Nukuri ibi bintu bicyenewe gukurikirarwa na leta naho ubundi abanyarwanda twaba turi kubeshya cyane. Otherwise miss Rwanda needs to stop completely.
  • Charles5 years ago
    Mwibukeko avamo Hari hasigaye 15 batoye ubwo abaribarasezerewe nabo wasanga ariwe biyumvagamo kurusha uwo Bari bahanganye kd umwe yabonye 7 undi abona umunani wasanga 3 batatu basezerewe mbere ariwe bashyigikiye, ibyo ntago wamenya uko bimeze kd iyo bajya gutora nyekako batora muri rusange batagendeye muri babiri gusa wasanga rero muri 20 ariwe ufite amajwi menshi
  • dj dady 5 years ago
    ibaze nawe ubwo nabategura bamugize we babikora uko babyumva
  • Swalala 5 years ago
    Muzabeshye abandi batari twe Ibyo ntaho byabaye
  • Josee5 years ago
    Ntabwo aribo bamutoye nabo bumiwe kandi basabwe kutajya bibaza kubibera muri miss kuko ngo haribyo badashobora kumva. Babyakiriye kandi baba bitonze kuko baba bakangishwa gukurwamo batageze finale gusa ndakeka tuzamenya byinshi nibarangiza.
  • Eduard Gasogi 5 years ago
    Iyo umuntu yikijije undi aba amwikijije,ntibishoboka ntibinabaho ko yasubira inyuma akongera k'umutora nk'uwamubaniye neza gute se?
  • Nepo5 years ago
    Amafaranga yacu ngo turatora!!@ bajye babyikorera nubundi baba barabirangije!ndezera ko ubtaha ntamuntu uzatora
  • Democracy 5 years ago
    Nshuti ibyo mutazi murabaza kdi ibyo mudashyikira ntimubivuga uko mubyumva rero mureke banyirabyo bakore akazi kabo. Ark mwabaye mute kwigira intyoza





Inyarwanda BACKGROUND