RFL
Kigali

TAB-2019: Umutaliyani Niccolo Bonifazio yatwaye agace ka mbere, Munyaneza Didier atwara igihembo cy’abakiri bato

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2019 18:14
0


Umutaliyani Niccolo Bonifazio ukinira ikipe ya Directe Energie mu Bufaransa yatwaye agace ka mvere ka La Tropicale Amisa Bongo 2019 iri kubera muri Gabon akoresheje amasaha abiri, iminota 43 n’amasegonda 13” ku ntera ya kilometero 100 ku rutonde rusange.




Niccolo Bonifazio umutaliyani wabaye uwa mbere 

Muri uru rugendo rwa Kilometero ijana (100 Km), abasiganwa bavaga  mu mujyi wa Bongoville bagana i Moanda, uri rugendo rwabaye amahire kuri Niccolo Bonifazio wageze ku murongo ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 43 n’amasegonda 13 (2h43’13”) ku rutonde rusange.

Munyaneza Didier umunyarwanda uri guhatana muri iri siganwa afatanya na bagenzi be batanu bari muri Team Rwanda, ntabwo yaviriyemo aho kuko yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu isiganwa. Muri uru rugendo, Munyaneza yagaragaje guhatana bikomeye kuko itsinda ryarimo Niccolo Bonifazio yagendanye naryo kugeza ku kilometero cya 65 (65 Km) bari kumwe nyuma akaza gusigara bageze mu kuvuduka Babura ibilometero bitanu ngo bagere ku murongo (Sprint ). Ariko akomeza kuza inyuma yabo asoza ku mwanya wa gatatu (3) akoresheje 2h43’16” ku rutonde rusange.


Munyaneza Didier  (Rwanda) yahembwe nk'uwatanye ndetse n'umukinnyi ukiri muto


Mbere gato yuko urugendo rutangira 

Uwizeyimana Bonaventure niwe Munyarwanda waje hafi nyuma ya Munyaneza Didier muri uru rugendo kuko ari ku mwanya wa 16 imbere gato ya Eyob Metkel umunya-Erythrea ukunze kwitabira Tour du Rwanda yaje ku mwanya wa 18.

Areruya Joseph umunyarwanda ubitse La Tropicale Amisa Bongo 2018 yaje ku mwanya wa 26 akoresheje 2h43’23” bivuze ko asigwa na Niccolo Bonufazio amasegonda icumi (10”).  

Nkurunziza Yves umunyarwanda ukiri muto uri gusiganwa ku nshuro ye ya mbere ku rwego mpuzamahanga ari mu ikipe y’igihugu nkuru, yaje ku mwanya wa 33 anganya ibihe na Areruya Jospeh bose bagasiga amasegonda 10” na  Niccolo Bonifazio wafashe umwenda w’umuhondo. Mugisha Samuel ubitse Tour du Rwanda 2018 yasoje ari ku mwanya wa 38 nawe asigwa amasegonda 10”.


Directe Energie ikipe iteye ubwoba muri TAB 2019

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 aho abasiganwa bazaba bava i Franceville  bagana i Okondja, urugendo ruganga na kilometero 170 (170 Km).

Dore uko abakinnyi 5 bakurikirana nyuma y’agace ka mbere (100 Km) ku rutonde rusange:

1.Bonifazio Niccolo (Directe Energy/Italy):  2h43’13’

2.Tesfom Sirak (Erythrea National Team): 2h43’15”

3.Munyaneza Didier (Rwanda National Team): 2h43’16”

4.Manzin Lorrenzo (Vital Concept B&B Hotels): 2h43’17”

5.Andre Greipel (Team Arkea Samsic/Germany):2h43’19”

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND