Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Marina yamaganye ibyavuzwe ko yaba asigaye ari umutinganyi ahamya ko we atariwe yewe n'ibyashingiweho amwitwa atari byo cyane ko amafoto bashingiyeho ari aye n'umuvandimwe we Cyiza Esther, aha byaduteye kwibaza niba uyu muhanzikazi yaba avukana n'uyu mukobwa bakunze kuba bari kumwe ariko abantu batari bazi ko ari abavandimwe.
Marina yagize ati "Uriya ni umuvandimwe wanjye, ababyeyi bacu baravukana mbega ni murumuna wanjye kandi turakundana cyane." Marina avuga ko ariya mashusho bayifashe ku bunani ari ukwikinira bityo nyuma yaza kuyashyira hanze agasanga yakoze ikosa rikomeye atigeze atekereza ko byamera nk'uko byagenze. Marina yabwiye Inyarwanda ko ubwo yashyiraga hanze aya mashusho atigeze atekereza ko abantu babifata nk'ubutinganyi.
Marina ahamya ko ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakabaye bazi ko ari abavandimwe
Marina yatangarije Inyarwanda.com ko yicuza kuba yarashyize hanze aya mashusho n'ubwo ubwo yayashyiraga hanze atatekereje ko ashobora gufatwa nk'uko yafashwe. Yagize ati "Nshyira hanze ariya mashusho nta bintu byinshi nibajije, ndabizi byabaye ikosa kandi ikosa ni iryanjye niyo mpamvu nsaba imbabazi umuntu wese ariya mafoto yacumuje akamfata nabi ariko nanone rwose nongeye gusobanura mbikuye ku mutima ntabwo uriya ari umutinganyi wanjye ni umuvandimwe wanjye."
Marina ahamya ko ababazi bazi neza ko ari abavandimwe atari abatinganyi
Umunyamakuru yabajije Marina uko uyu muvandimwe we yakiriye ibyavuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Asubiza iki kibazo yatangaje ko Esther nawe byamubabaje ariko nanone akabyumva kuko amakosa ari ayabo atari ay'ababivuze.