RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro na Claudine Mukarusine ufite ubumuga bw’uruhu ugaragara mu mashusho y'indirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2019 16:50
0


Claudine Mukarusine amaze kugira izina rinyerera mu badakura ijisho ku mashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ y’umuhanzi King James. Yavuze uko byagenze kugira ngo akorane na King James, anahishura ko atishyuwe ndetse ko ikanzu y’ibara ry’umweru yambaye mu ndirimbo yayihawe na King James.



Yitwa Claudine Mukarusine, yavutse mu 1991. Ni umukobwa wavukanye ubumuga bw’uruhu ukunda kuganira. Asanzwe ari n’umunyamideli ukomeye ndetse yanahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ry’abafite ubumuga ryabereye muri Ethiopia muri 2018.

Ni umunyamashuri wavomye ku isoko y’umuziki, ariko aza kubiharira abandi! Ni imfura mu muryango w’abana batanu. Yakuriye mu karere karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye; Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu cyahoze ari KIE.

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Claudine yavuze ko abarizwa mu karere ka Gasabo ariko bitewe n’akazi akaba akunze kuba mu karere ka Kayonza aho akora mu bijyanye no gufasha mu iterambere ry’abafite ubumuga bw’uruhu.

Yatangaje ko kwifashishwa na King James mu mashusho y’indirimbo byabanjirijwe n’urugendo rwo gushakisha umukobwa wagombaga gukoreshwa. Yavuze ko ahamagarwa n’ikipe ikorana na King James yasabwaga kubashakira umukobwa bazifashisha.

Yavuze ko umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda wifashishwa mu gihe cy’amakuru akora ibimenyetso yereka abatumva ariwe wahuje ikipe ikorana na King James nawe. Ngo uyu munyamakuru basanzwe baziranye, na cyane ko hari n’ibikorwa byinshi bahuriramo.

Yagize ati “…Murabona kuri Televiziyo y’u Rwanda hanyuraho uriya muntu uvuga mu rurimi rw’amarenga rero ni we King James yifashishije amuha nimero yanjye. Uriya muntu urumva nka njye uba mu bikorwa by’abantu bafite ubumuga cyangwa se byo guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga binyuze mu bikorwa bitandukanye cyangwa se muri gahunda zitandukanye.

“ Uriya turakorana cyane nk’umuntu nyine udufasha mu kuba yakumvikanisha umuntu utavuga ururimi rw’amarenga n’abatumva bakoresha ururimi rw’amarenga. Ni uko ng’uko rero King James nabo bakorana babonye nimero yanjye.”

Yavuze ko abakorana na King James bakimara kubona nimero ye bamuhamagaye bamubwira ko bafite umushinga wo gukora amashuho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ kandi ko bifuza umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, atangira urugendo rwo gushakisha uwo mukobwa.

Yavuze kandi ko banamubwiye ibyo azagenderaho ahitamo uwo mukobwa, nawe yongeraho ibindi yibaza ‘kubera iki King James yagize iki gitekerezo cyo gukorana n’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu’. Avuga ko byamwaguye intekerezo ntiyareba ‘umuntu ufite ubumuga bw’uruhu gusa ahubwo narebaga umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda’.

Ngo igitekerezo King James yagize cyo gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, byatumye mu gushakisha uwo azamuha yumva ko ‘atari ugukora indirimbo gusa ahubwo kugirango King James nawe indirimbo ye izabe hari ikintu ivuze….hari undi musaruro bishobora kugira ndetse cyane cyane ku bantu bafite ubumuga muri rusange mu Rwanda by’umwihariko abagore n’abakobwa,”

Akomeza avuga ko abakobwa benshi bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda abazi, ariko kandi ngo yagiye yikorera igenzura rye muri abo bose, ashingiye ku myitwarire n’ibindi byinshi byatumye ariwe wiyemeza gukorana na King James mu ndirimbo ‘Igitekerezo’.

Yagize ati “…Mbere y’uko mvuga nawe narabanzaga nkamureba, nkamusoma, nkamwanariza (analyse)….Gukora indirimbo ni kimwe n’uburyo uzitwara muri iyo ndirimbo ni ikindi. Ese nyuma yaho, afite ibitekerezo bingana gute? Azabyitwaramo ate bishobora gufasha King James kimwe binafasha n’abantu bafite ubumuga mu Rwanda,”

Yongeyeho ko hari umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu yaje kubona ariko bizitirwa n’uko yari akiri umwana, basanga byagorana no kuvugana n’umuryango we. Igihe kimwe abakorana na King James baramuhamagaye bamubaza aho bigeze, abasubiza ko umukobwa yamubuze. 

Akimara kubabwira ko yamubuze, yafashe umwanya yitekerezaho, yibaza ‘ibintu bibi bishobora guturuka ku kuba yafasha King James’, asanga ‘ikibi gishobora kuyiturukamo ntabwo gishobora kurushwa ikiza cyayiturukamo.

Amaze kugisha inama umutimanama , yiyemeje gufasha King James. Asanga kumutera ingabo mu bitugu, byaraturutse ku kuba King James yaragize igitekerezo cyo gukoresha umukobwa ubifite ubumuga bw’uruhu, ibintu arebera mu indorerwamu y’uko ‘hari ikintu kinini bivuze ku muryango nyarwanda’.

Claudine ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Igitekerezo' ya King James

Yibuka ko umunsi wa mbere bahura bataganiriye byinshi, ariko kandi ngo yabajije King James uko yagize igitekerezo cyo kwifashisha umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu. Yagize ati “.. Ntabwo twavuganye amagambo menshi, naramubwiye nti mbabarira umbwire wabitekereje gute? Kuko ni ikintu kidasanzwe ndashaka kumenya uburyo byakujemo [….].

“Yarambwiye ngo ubundi mba numva hababo ibintu bishya atari bya bindi bimenyerewe. Icya kabiri kandi mu rukundo ndetse no mu bindi bikorwa bisanzwe imibereho isanzwe abantu bafite ubumuga bw’uruhu ni abantu nk’abandi. Bafite uburenganzira bwo kugira uruhare cyangwa se gutanga umusanzu no gukora ibikorwa birebwa n’abantu benshi cyangwa se no kuba bakorana n’abasitari bigatanga umusaruro.”

Aho indirimbo itangirira, uyu mukobwa yari yambaye ikanzu y’ibara ry’umukara n’umweru. Avuga ko iyo kanzu ari iye ariko ko ikanzu ndende y’umweru yakoresheje mu bice bya nyuma by’iyi ndirimbo atari iye. Avuga ko amashusho yayo yafatiwe muri Kigali ndetse no mu Ishyamba rya Gishwati.

Claudine avuga ko mu gukora iyi ndirimbo atishyuwe, ngo ‘ntiyatekereje ku nyungu ze’ ahubwo ‘yari afite intego yo gutuma indirimbo iba nziza’, ‘igatanga umusaruro ku bijyanye no gukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAUDINE AVUGA UKO YAKORANYE NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND