King James yatuganirije uko yagize igitekerezo cyo gushyira mu mashusho y'indirimbo ye umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu -IKIGANIRO

Imyidagaduro - 18/01/2019 9:53 AM
Share:

Umwanditsi:

King James yatuganirije uko yagize igitekerezo cyo gushyira mu mashusho y'indirimbo ye umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu -IKIGANIRO

Muri iyi minsi abanyawanda barigishijwe kandi bumva ko n'ufite ubumuga ari umuntu adakwiye guhabwa akato muri sosiyete. Bamwe mu bakunze kunganira Leta muri gahunda zayo harimo n'abahanzi baba bafite abafana batari bacye bityo ijwi ryabo rikihuta cyane kurusha iry'undi wese. King James yatuganirije ku ndirimbo ye igaragaramo ufite ubumuga bw'uruhu.

King James nk'umwe mu bahanzi bakuru kandi ukunzwe n'abatari bacye igikorwa yakoze cyafatwa na buri wese nko kunganira bikomeye Leta ndetse mu rugamba rwo kumvisha abaturarwanda ko umuntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose nawe aba ari umuntu. Uyu muhanzi ufite indirimbo iri mu zigezweho muri iyi minsi yakoze amashusho yayo bityo ubwo yayashyiraga hanze benshi batungurwa no kubona ko umukobwa yakoresheje ari umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu.

Nyuma yo kubona aya mashusho byabaye ngombwa ko twegera King James atuganiriza ku mushinga w'indirimbo ye 'Igitekerezo'. Yadutangarije aho yakuye igitekerezo cyo gukorana n'uyu mukobwa ufite ubumuga bw'uruhu. Yavuze ko igitekerezo cyaje bitewe n'uko yari amaze igihe arebye uburyo ahandi bafata abantu bafite ubumuga bw'uruhu bityo ahitamo kuba yakorana n'umwe mu bafite ubu bumuga mu rwego rwo gutanga ubutumwa.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IGITEKEREZO YA KING JAMES

King James

King James 

King James ahamya ko atari asanzwe aziranye cyane n'uyu mukobwa ahubwo abo mu ikipe ye aribo bamufashije kumushaka. Yatangaje ko bitewe n'uko uyu mukobwa witwa Claudine ari umuyobozi mw'ihuriro ry'abafite ubumuga bagiye bamusaba kuba yabashakira undi mukobwa icyakora umukobwa arabura bityo Claudine abasaba ko bakwikoranira.

Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda.com ko n'ubwo ubusanzwe abakobwa bajya mu mashusho y'indirimbo bishyurwa ariko Claudine we atigeze abishyuza cyane ko we yabikoze nk'ubafasha. King James yatangarije Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere afite indirimbo ebyiri agomba gushyirira rimwe hanze. Usibye indirimbo ari kwihutisha King James ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya aho azaba anishimira imyaka icumi amaze muri muzika bityo akaba yatangiye gutekereza uko yajya hanze mu myaka iri imbere.  

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA KING JAMES ATUGANIRIZA KU MASHUSHO Y'INDIRIMBO YE AGARAGARAMOUMUKOBWA UFITE UBUMUGA BW'URUHU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...