RFL
Kigali

ADEPR: Birababaje, ni ivangura rishingiye ku idini, njye babikomeje nayivamo...Ibitekerezo by’abahanzi n’abavugabutumwa ku itegeko ribakumira mu yandi matorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2019 20:11
11


Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho y’amabwiriza akarishye ya ADEPR areba abahanzi, abavugabutumwa n’abaririmbyi aho bakumirwa mu yandi matorero bakabuzwa gukorana nabo indirimbo ndetse n’ibitaramo, kuri ubu bamwe mu barebwa n’aya mahame bari gutabaza.



ADEPR: “Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abomuri ADEPR ntibyemewe” Benshi bagiye guhagarikwa. Iyo ni yo nkuru Inyarwanda.com twabagejejeho tariki 16 Mutarama 2019 igaruka ku mabwiriza ngengamyitwarire y’itorero ADEPR. Ubusanzwe abahanzi, abaririmbyi n’abavugabutumwa, mbere y’uko bajya kubwiriza mu yandi matorero babanzaga gusaba uruhushya umudugudu babarizwaho, gusa itegeko rishya rihari rivuga ko nta n’umwe wemerewe gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abo mu yandi matorero.

Iri tegeko ariko ntabwo ari rishya muri ADEPR, gusa mu myaka  ishize ryari ryakuweho ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana aho badohoreye abahanzi, abavugabutumwa n’abaririmbyi bakabasaba kujya babanza kumenyesha itorero. Kuri ubu iri tegeko ryongeye gukazwa nyuma y'aho Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR ariteyeho umukono, akaba ari yo mpamvu benshi bagiye gutengwa na ADEPR nibaramuka bataryubahirije.

Itegeko rya ADEPR ryateye benshi ubwoba n'agahinda riragira riti: "Ibikorwa by’ibitaramo bikorerwa mu rusengero cyangwa ahandi itorero ryateguye, ibitari ibyo ntibyemewe. Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo mu itorero rya ADEPR ntibyemewe. Ibirenze ibyo byigwa kandi bikemezwa n’inzego z’itorero zibishinzwe."


Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR ni we wateye umukono kuri iri tegeko

Jean Claude Rudasingwa ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, yabwiye Inyarwanda.com ko basanze ari ngombwa ko iri tegeko riguma mu mabwiriza agenga imyitwarire y’abahanzi, abaririmbyi n’abavugabutumwa bo muri ADEPR. Yavuze ko ryatowe n’Inteko Rusange y’Itorero ADEPR igizwe n’abashumba b’Uturere n’ab’Indembo. Yakomeje avuga ko abazarenga kuri iri tegeko bazahanwa. Ati: “Nimubabona (abazarenga kuri iri tegeko) muzabatubwire.” Twamubajije ibihano bizatangwa ibyo ari byo, adutangariza ko atabivugira mu itangazamakuru.

Aya mabwiriza mashya yababaje cyane abavugabutumwa cyane cyane abahanzi. Abahanzi benshi n’abavugabutumwa batari bacye bo muri ADEPR wasangaga bakorera ivugabutumwa ahantu hose ni ukuvuga muri ADEPR no mu yandi matorero. Abatumirwaga cyane mu matorero atari ADEPR harimo; Bosco Nshuti, Simon Kabera, Theo Bosebabireba, Pastor Zigirinshuti Michel, Stella Manishimwe, Danny Mutabazi, Dominic Ashimwe, Shalom choir, Alex Dusabe, Pastor Boniface, Ev Fred Kalisa n’abandi. Kuri ubu rero ivugabutumwa bakoreraga hanze ya ADEPR ryamaze gushyirwaho akadomo.

Hari abahanzi banyuranye n’abandi barebwa n’iri tegeko banze kugira icyo batangaza, icyakora hari abo byababaje cyane bananirwa kwihangana, bemera kuganira na Inyarwanda.com. Benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com bashavujwe cyane n’uyu mwanzuro ugiye kubabuza gukoresha uko bikwiye impano bahawe n’Imana aho ijambo ry'Imana ribasaba kuvuga ubutumwa bwiza kugera ku mpera y'isi. Si ibyo gusa ahubwo basanga iri tegeko rizasubiza inyuma iterambere ry’umuziki wabo. 

Hari n’abavuga ko ADEPR igiye kwitambika ku masezerano bahawe n’Imana yo kuvuga ubutumwa bukagera kure, yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Hari n’abatatinye gushinja ADEPR ivangura rishingiye ku idini. Baratabaza cyane aho basaba ADEPR kudohora igahindura iri tegeko, mu gihe byaba binaniranye, bavuga ko Leta ariyo yabarenganura. Icyakora hari n’abatangaje ko bikomeje gutya ntihagire igihinduka kuri iri tegeko kandi mu maguru mashya, bafata umwanzuro wo kuva muri ADEPR.

Muvunyi Sam: Yavuze ko bikomeje gutya, yasezera muri ADEPR

Ni umuhanzi wo muri ADEPR ukunzwe n'abatari bacye ariko nanone akabarizwa no muri Minisiteri yitwa More Worship yatangijwe na Diana Kamugisha ubarizwa muri New Life Bible church. Iyi minisiteri ihuriwemo n’abo mu matorero atandukanye aho baririmbana bakanakorana ibitaramo. Uyu musore ararebwa cyane n’itegeko rishya rya ADEPR kuko ibyo arimo gukora bitemewe. Aganira na Inyarwanda.com, Muvunyi Sam yavuze ko iri tegeko nta kintu na kimwe rizahindura ku mikorere ye. 

Yagize ati: "Muvandi rwose njye nta kintu nzahindura ku mikorere yanjye ibitabo Bitagatifu byose nsoma nta na hamwe biriya biri Biblical. Ikindi kandi ADEPR iri muri CPR urumva ko nabo ubwabo barirwanya. Niba bari muri CPR kuki batubuza gukorana n'abo mu matorero babana nayo mu mpuzamatorero. Icyo nabasaba bajye babanza bashishoze mbere yo gufata ibyemezo babanze barebe ingaruka byazatera kuko nkanjye babikomeje ntabwo nagumamo kuko sinarikurikiza kandi sinasengera mu idini ntumvira amabwiriza yaryo. N’ubu ejo nzajya kwa Rugamba muri Bethesida. Ese ubu umuntu utagira icyo agufasha kuri iyo mpano agufasha kuyimanaging ate?"

Muhire Nzubaha: Arasaba ADEPR gusubiramo iri tegeko

Umuhanzi Muhire Nzubaha wo muri ADEPR aherutse gukorana indirimbo na Bigizi Gentil usengera mu itorero ritari ADEPR. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Ku ruhande rwanjye ntabwo bikwiriye ko dukumirwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza. Ikindi twahamagariwe kubwiriza amahanga yose. Dufitanye nabo imishinga kandi izakomeza . Gusa tugiye gukora ibitaramo, twakwegera Itorero rikatugira inama ndetse n'Abahanzi tuzakorana, tukabamenyesha mbere y'igihe. Mu by’ukuri indirimbo dukora zifitiye Abanyarwanda umumaro ndetse n'abatuye Isi muri rusange. Rwose ntibakwiriye kudukumira pe."

Bosco Nshuti: Yavuze ko ababajwe bikomeye n’iri tegeko rya ADEPR rimukumira mu yandi matorero

Bosco Nshuti

Kuri ubu izina Bosco Nshuti rizwi na benshi mu gihugu aho ryatumbagijwe n’indirimbo ye ‘Ibyo ntunze’ ikunzwe bihebuje. Uyu musore ni nawe wabaye umuhanzi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 rihemba abahanzi ba Gospel bakoze cyane. Arakunzwe bikomeye ndetse kuri ubu ni we muhanzi wo muri muri ADEPR ufatwa nka nimero ya mbere. Amakuru yizewe atugeraho ni uko Bosco Nshuti agiye gukorana indirimbo na Ada Bisabo Claudine (usengera muri Zion Temple) ndetse na Pastor Papane wo muri Afrika y’Epfo (Birumvikana nawe ntabwo asengera muri ADEPR kuko iri torero ntabwo riba muri Afrika y'Epfo). Bosco Nshuti anabarizwa kandi muri New Melody igizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye, ibintu kuri ubu ADEPR igiye guca burundu. 

Twaganiriye n’uyu musore atubwira ko afite akababaro kenshi nyuma yo kumva itegeko rimubuza gukorana indirimbo n'ibitaramo n'abo mu yandi matorero. Bosco Nshuti yagize ati: "Rero mu by’ukuri uko nabyakiriye ntabwo binejeje na gato kuko ni ugutangira (kuniga) ivugabutumwa kandi ni cyo Yesu adusaba kugenda hose twamamaza inkuru ya Kristo. Kuba byambangamira birumvikana cyane. Icyo nasaba ubuyobozi bwa ADEPR ni uko bareka ivugabutumwa rigakomeza kuko n’ubundi ntacyo byari bitwaye na gato haba itorero ryacu turarikorera uko dushoboye ariko tukavuga ubutumwa hose. Murakoze."

Fidele Kwizera umuyobozi wa korali Penuel arashinja ADEPR ivangura rishingiye ku idini ndetse ngo uzajyana ADEPR mu nkiko azamushyigikira

Fidele Kwizera uyobora korali Penuel ya ADEPR Rukurazo muri Kimironko mu mujyi wa Kigali yagize ati: (…) Njyewe mfite ubwoba bw'ikintu ADEPR iri kubiba mu bantu, iri ni ivangura rishingiye kw'idini. Sinibuka igihugu gihoramo intambara y’abakirisito n’abayisiramu. Kumbwira ngo sinegere mugenzi wanjye kuko tudahuje idini! Birababaje, kandi ushobora gusanga umugore wanjye,umwana wanjye tubana mu nzu tudasengera mu idini rimwe, mwumve ikizakurikiraho hano .....

Nyamara ivangura ry’abantu ribayeho iryo ari ryo ryose riba riganisha ku rwangano. Mwibuke amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yahemberewe n’urwango abayobozi babi bariho icyo gihe babibye mu bantu birangira habayeho Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Njyewe umuntu uzajyana ADEPR mu nkiko nzamuha umusanzu wanjye n’ubwo ari Itorero ryanjye nkunda ariko hano abayobozi bacu barebye hafi cyane. #ManakizaADEPR.

Fidele Kwizera arasaba ADEPR gusaba imbabazi Leta n’abanyarwanda. Yagize ati: "Icyo nasaba abayobozi ba ADEPR : Nibareke amacakubiri ashingiye ku madini kuko agamije gusenya umuryango Nyarwanda nta yindi neza bizazana. Nibakurikize gahunda za Leta "Ndi Umunyarwanda" babaze Hon Bamporiki icyo isobanura. Bakwiye gusaba imbabazi Leta n'abanyarwanda muri Rusange kuko baraduhemukiye kugarura mu gihugu ikintu gicamo cyangwa kibiba ivungura mu banyarwanda."

Stella Manishimwe: Ngo nta mpamvu n’imwe yamubuza kubwiriza mu matorero yose

Stella Manishimwe

Stella Manishimwe Christine akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ni njye wa mugore’, 'Yesu Kristo niyamamare' n'izindi zinyuranye. Afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri ADEPR. Yabwiye Inyarwanda.com ko umuhamagaro we ari uwo kugeza ubutumwa bwiza ku mpera y’isi bityo akaba asanga iri tegeko atazashobora kuryubahiriza. Yagize ati: "Njyewe simbona impamvu n’imwe yatuma ntabwiriza ubutumwa bwiza mu matorero yose kuko ubutumwa bwiza mvuga ndetse no ku bw’umuhamagaro undimo numva ngomba kwamamaza ubutumwa bwiza kugera ku mpera y'Isi nkaba rero mbona bidakwiye ko itorero ryanjye rishyira umupaka ku ivugaburumwa bwiza nkora kuko mbona byaba inkomyi y’ubutumwa bikaba byatuma butagera aho bukwiye kugera ku bwa Christo.

Ubundi Doctine na Displine by’itorero ryanjye ndabikunda ndanabyubaha habaye hari umwe mu mwifato nagira utabereye umupantecote wa ADEPR ibyo nabibazwa nk’urugingo rw'itorero ariko sinabura rwose kubabwira ko bidashoboka ko nakora umurimo w'Ivugabutumwa bwiza mu ndirimbo muri ADEPR gusa. Kuko wasanga n'ayo matorero batekereza ko ntakwiye kuvugamo ubutumwa na yo akeneye ubutumwa Imana yanyujijemo kereka niba Christo twamamaza atari umwe naho ubundi iryo ryaba ari ivangura rishingiye ku Idini.

Ubuse ibihugu ADEPR itabamo umuntu yazabigeramo ate nabyo ko bikeneye ubutumwa bwiza? Nibareke kugorana niba hari ibyo batugaya ku mwifato ukwiriye buri wese abibazwe ku giti cye naho kuzana iby’ivangura madini si byo. Ubuse abo bantu bandi basengera mu yandi madini bazamenya ibyo ADEPR yita ukuri bate?. Njyewe ndabona bitazigera bishyirwa mu bikorwa kuko ni ibintu bitashoboka."

Sam Nzeyimana umutoza wa korali Shalom y’i Nyarugenge yagize ati: Niba tubwiriza ubutumwa bwiza bigafasha abantu ndetse n’igihugu, ubwo uramutse ukingiraniwe mu idini rimwe byaba bimaze iki?

Yakomeje agira ati: "Ku bwanjye ntekereza ko iki cyemezo atari ko kimeze kuko na mbere iri tegeko ryari ririho gusa bigakorwa bitangiwe uruhushya n’umuvugizi wa ADEPR. Niba rero uko ryakoraga mbere byahindutse, ndumva icyo cyemezo ku bwanjye ntigishimishije. Nonese mu by’ukuri niba tubwiriza ubutumwa bwiza bigafasha abantu ndetse n’igihugu ubwo uramutse ukingiraniwe mu idini rimwe byaba bimaze iki? Ntekereza ko bifite ubundi busobanuro kuko byaba bibangamye, ubuse ko urubyiruko rwacu muri iki gihe rwugarijwe n’ibiyobyabwenjye, amadini, abahanzi cyangwa ama chorale azategura ibitaramo byo kurukangurira kubivamo nibatumira abo muri ADEPR uti wapi? Reka ndeke kuvuga cyane kuko buriya hazabaho kudusobanurira ndakeka ko byaba bikimeze nka mbere."

Charles Ngamijimana umwe mu bayobozi ba korali Shalom yagize ati: "Biriya ntabwo ari byo! Ubutumwa bwiza ntibukwiye kugira umupaka! Nasaba kwisubiraho tukavuga ubutumwa ahantu hose hashoboka!!Naho ubundi abenshi ntibazabyubahiriza cyane cyane abahanzi.” Issa Noel Karinijabo ni umuvugabutumwa wo muri ADEPR akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo Authentic by’akarusho akaba umwanditsi ukomeye w’indirimbo z’abahanzi ba Gospel barimo n’abo muri ADEPR.  Mu magambo macye, Issah Noel yagize ati: "Birababaje pee kandi biteye inkeke."

Ev Fred Kalisa uri mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR avuga ko iri tegeko rishya ritubahirije amahame ya Bibiliya


Yagize ati: "Nibaza ko iryo tegeko ryaba ritubahirije amahame ya Bibiliya kandi ari yo twahawe kugira ngo ituyobore. Nakwifashisha ijambo Yesu yavuze ngo mugende mubwirize amahanga yose. Ubutumwa bwiza bwa Yesu nta mupaka bugira kuko ubwami bw'Imana atari ubw’itsinda runaka cyangwa idini runaka cyane ko Yesu atadutumye gushinga amadini ahubwo yadutumye kubwiriza abantu ubutumwa bw'amahoro azanira abantu bose agakiza. Rero sinamenya impamvu yatumye ADEPR ibuza abantu kuvuga ubutumwa hirya no hino gusa icyo nabasaba nk'umuvugabutumwa kandi uribarizwamo ni uko iryo tegeko ryakwiganwa ubushishozi kandi bakanareba icyo Bibiliya irivugaho.

Danny Mutabazi ati: Turifuza ko batudohorera, gusa twabyakiriye, twabyemeye nta kibazo.

Danny Mutabazi uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR, aherutse gukorana indirimbo 'Ineza yawe' na Aime Uwimana usengera muri Zion Temple. Kuri ADEPR uyu musore yakoze amakosa ndetse yongeye kuyasubira yabiryozwa. Twaganiriye n’uyu musore ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo ‘Binkoze ku mutima’ na ‘Ntiwanyihakanye’ adutangariza ko agomba kubahiriza itegeko rimureba, gusa yasabye ADEPR kudohora. Yagize ati:  "Kuri iki kibazo nabibonye gutyo nk’umwanzuro usa nk’aho ukomeye, ariko ubusanzwe twagendaga kuvuga ubutumwa busanzwe mu yandi matorero cyangwa n’abandi bafite ibikorwa by’abavandimwe tudasengana ndetse nta n’ikibazo wenda byabaga bifite. Nkanjye nakoranye indirimbo na Aime Uwimana kandi nabonye biri mu itegeko ariko wenda aho itegeko risohokeye ni umwanzuro navuga ko ari mushya bisaba kuwitoza no kuwumenyera kuko ari itegeko.

Icyo nari nzi cyari gihari ni uko bari baratubwiye y’uko uzajya usaba uruhushya cyangwa se ukavuga ahantu ugiye, just kumenyesha gusa ni cyo nari nzi, kugenda numvaga nta kibazo kirimo. Noneho kuri iyi nshuro kuba mbona ibintu bisa nk’aho byakomeye n’ubundi ku muririmbyi ukunzwe n’abandi bo hanze, indirimbo zigenda zikagera kure, abantu benshi ugasanga barazikunze hari icyo byatubangamiraho ariko urumva nanone harazamo icyo bita kubaha cyangwa se kumvira amategeko cyangwa amahame y’abadukuriye.

Icyo nabisabira, icyo numva nshaka ni ukutworohereza kubera ko uba usanga abantu benshi bakunda ibihangano byacu ariko ugasanga babikunda atari abo muri ADEPR gusa, ugasanga rero hazamo imbogamizi z’uko ibikorwa byacu n’iterambere ryacu bihise bidindira, kuko twahagurutse dufite intego ko ibikorwa by’ivugabutumwa dufite byagera kure, byakwambuka imipaka. Twari dufite amasezerano yo kuzajya kuririmba no hanze y’igihugu i Burayi ubwo urumva ugize n’ubutumire bwo kujya kuririmbayo ni ikibazo. Ariko kubera ko ari umwanzuro w’abayobozi ntiwawusuzugura. Turifuza ko batudohorera, gusa twabyakiriye, twabyemeye nta kibazo.

Theo Bosebabireba ati: Umuntu wazanye iri tegeko wagira ngo ntakijijwe


Uyu mugabo nta bintu byinshi tumuvugaho kuko ni icyamamare mu Rwanda no mu karere. Amaze igihe kinini mu muziki aho indirimbo ze zahembuye benshi cyane ndetse n'ubu zigikora umurimo ukomeye mu mitima ya benshi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba ubarurirwa muri ADEPR Kicukiro yavuze ko umwanzuro ADEPR yafatiye abahanzi, abavugabutumwa n'abaririmbyi udashimishije kuko ubangamiye ivugabutumwa bakora. Ati: "Urakoze cyane Gedeon. Ibi bintu kubona icyo umuntu abivugaho birasaba kwitonda. Njyewe kuva aho nigishirijwe, nigishijwe ko tugomba kuvuga ubutumwa tukagera ku mpera y'isi kandi ntabwo ntekereza ko itorero ryacu riri ku rwego rwo kugera ku mpera y'isi, hari ahantu henshi ritari ndetse binagoye kuzahagera. 

Mu gihe rero twebwe mu baribamo tutazabasha kujya kuvuga ubutumwa ahandi ngo dukize imitima y'abantu, bigaragara ko ari ibintu bimeze nko kwironda cyangwa nk'ivanguramadini kuko umuntu waba wazanye iki gitekerezo, tumubajije bya nyabyo imbamutima ze byaba ari ibintu byo kwikunda cyane ndetse nta n'ubwo natinya kuvuga ko birimo no kwiyemera cyane akumva ko yihagije n'itorero rye, atakora umubano n'andi matorero icyo kintu ntabwo ari ukuri ndetse si n'ukuri kw'ijambo ry'Imana, uko ni ukuri kw'idini n'imyemerere yaryo ariko ntabwo ari ukuri kwa rubanda. 

KANDA HANO WUMVE ICYO THEO BOSEBABIREBA YATANGAJE

Njye sinzi abandi icyo babivuzeho ndetse njyewe nkoresheje ijwi mbihisemo ubundi nari bukoreshe inyandiko ariko ntabwo byumvikana. Wavuga ubutumwa muri ADEPR gusa se, abantu benshi tuvuga ubutumwa muri ADEPR tudahembwa nta mushahara duhabwa, hanyuma se bazamara kutubuza kubuvuga ahandi, bamwe tubikoresha nk'impano zo kudutunga, ADEPR ntawe ihemba, urumva se bizakunda? Nyine abantu bizabananira, hanyuma ADEPR ibirukane, bibe urwitwazo nyine ibonye. Wenda abakristo yarabahaze ntikibakeneye, ubwo bafite benshi barashaka kugabanya, wenda bashake indi nzira babivugamo bavuge bati turashaka kugabanya abakristo dufite benshi. Murakoze. Ni ubwo butumwa natanga nk'umuntu nka njye ugenda ahantu hatandukanye, ibyo bintu n'umuntu wabivuze wagira ngo ntakijijwe."

Ese haba hari abahanzi n'abaririmbyi bo muri ADEPR iri tegeko rimaze kugiraho ingaruka?

Ntabwo ADEPR yerura ngo yemeze neza ko bamwe mu bo yagiye ihagarika yabazizaga kujya kuvuga ubutumwa bwiza mu yandi matorero, gusa hari amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko bamwe mu bahagaritswe mu gihe gishize mu byo baziraga harimo n'ibi tuvuze haruguru. Pastor Zigirinshuti Michel wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR, yaje guhagarikwa kuri uyu mwanya w'icyubahiro ahabwa kuyobora umudugudu wa ADEPR Giheka nyuma yo gushinjwa na ADEPR guta akazi akajya mu ivugabutumwa i Burayi. Icyakora hari amakuru avuga ko mu byo yazize harimo no kubwiriza hirya no hino mu matorero atari aya ADEPR. Hari abandi banyuranye bagizweho ingaruka n’iri tegeko barimo; Uwiringiyimana Theogene (Bosebabireba), korali Shalom n’abandi.

Abo mu yandi matorero banenze itegeko rya ADEPR; Bamwe basanga ADEPR yaravangiwe

Ubusanzwe amadini n’amatorero agira ihuriro abarizwamo. ADEPR yo ibarizwa muri CPR. Amakuru ahari ni uko iri tegeko rya ADEPR ritahawe umugisha na CPR ndetse hari na bamwe mu bashumba b’andi matorero bamaganiye kure iri tegeko. Pastor Fred Agaba umushumba w’itorero Canaan Revival Temple, aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati: "Uko ni ukuvangirwa ibyabo birababaje, Pastors babo ngo ntibemewe kubwiriza mu yandi ma torero. Ahubwo bagize Imana babwiriza mu Bisiramu, muri Catholic, Abadive etc, Nonese ubwo misiyo bahawe ni iyihe? Birababaje kandi birasekeje."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lize 5 years ago
    Izi nizo ngaruka z'abayobozi bashirwaho ninzego za leta batitorewe naba pastoro bagenzi babo bafata imyanzuro isa nko guhimana rero bikaba bibi kurushaho iyo bihuriranye nabayobozi badafite ubushobozi bwo kureba kure nkabo dufite kurubu #MANA TABARA ADEPR
  • Theo5 years ago
    Ntatorero ritagira amategeko namabwiriza, kandi abayoboke baba bagomba kuyubahiriza ufite umwihariko akabisaba inzego zibifitiye ububasha nkuko itegeko ribigaragaza. Abahanzi bagomba kumvako bagomba kugengwa namabwiriza yutirero, bitabaye ibyo ubwo butumwa bwabo ntabwo bwaba bunoze kuko bwaba butangwa nabananiwe kugira inyitwarire mizima aho babarizwa. ESE uwananiye kubahiriza discipline yitorero rye yaba ajya kubwiriza ahandi iki? Ikindi ntanubwo Bose bagamije kugeza ubwo butumwa kumpera yisi nkuko babivuga, ahubwo hari nabafite irari ry'amaramuko nindamu zinda kurusha gukwiza iryo vugabutumwa. So ntavangura rero riri muri iri tegeko ahubwo yitorero riba rigomba kumenya no gukurikirana ubuzima bwabana baryo dore rimwe na rimwe inyitwarire yamadini itaba ari mwe bityo abanyantegenke bakaba bashobora kwadukana ingeso zidahwitse bakuye ahandi mugihe badakurikiranwe nbere. Iri ntabwo ari ivangura rwose President was Peniel ahubwo ni ugufasha abahinzi bacu kunoza umurimo wabo barangwa nindangagaciro nziza z'itorero bityo bazarushaho gutera imbere. Thanks
  • Niyonkuru Josué5 years ago
    Reka mbasuhuze mu izina ry'umwami wacu Yesu kristo.benedata ibi bintu ndabishyigikiye cyanee rwose ahubwo abavugako itorero bavangiwe nibigenzure muribo.kuko nanjye byari byaranyobeye kuko itorero ryari rimaze kwinjirwamo nibintu bidasobanutse abo bagenda bakazana,ngo bizasubiza hasi umuziki wabo? byerekana ko batabikora kugirango bavuge ubutumwa bwiza ahubwo harimo izindi nyungu.
  • Appolinaire Ingabire5 years ago
    Mubyukuri bibiliya iravugangi ubwo itimanye umwana wayo izaburite kumuduhana nibindi byose? Ese yesu nuwa ADPER gusa umwami dukorera numwe kandi ikongerango uwitandukanya nabandi aba afite icyo ararikiye .bamaze kwanga imvugo y'ijambo ry'imana bibereye mubucuruzi nivangura gusa ntakiñdi ahubwo bihane kandi Leta icungire hari nuko bitangira.
  • Kamanzi5 years ago
    ADPR IKWIRIYE KUMENYA KO ABANTU BADAHAMAGARIRWA/BAKIZWA KUGIRANGO BABE MU IDINI AHUBWO NI UKUGIRANGO BAGENDE HIRYA NO HINO BAMAMAZA UBUTUMWA BWIZA. idini ririca koko!!!
  • Uwera5 years ago
    Mugende mumahanga yose mubwirize ubutumwa!!!!!!
  • Kerisha5 years ago
    ADEPR ihorana ibibazo namatiku bidashira!! Ibibazo bamazemo igihe byubuyobozi bagiye kubitura abahanzi nabavugabutumwa se?ubwose inkozi zibibi zizamenya ubutumwa bwiza gute igihe muzaba mububwirizanya hagati yanyu butabasohokamo? Ibyobabyita keitelephona wana!!! Ubundi amategeko ni ay'Imana naho ibyamatorero nibyo baba biyongoreza kuba christo,mwishaka kugira abantu imbata zamadini niyompamvu ADEPR idatera imbere
  • tim5 years ago
    Ibi ni byo bita ubufarisayo.
  • serge5 years ago
    ahubwo abo bahanzi bisuzume barebe ko ataribo bavangiwe kuko kumva nabi itegeko bitewe nimyitwarire bamaranye iminsi kuko usanga umwe ajya my itorero basuka umusatsi bakambara mini bagapfumura amatwi nawe akaba nkabo.ADEPR nkitorero rigamije gusigagasira indangagaciro zabyo nta kosa yakoze ,iyo utumva ibintu neza rero ujya mu biganiro ntiwihenura kdi nibashaka kujyenda bazajyende arko ADEPR yo izaguma ihame kdi abapastori bayivuyemo kera sibo bayivuga neza! muzegere umushumba mumusobanuze neza! #igisebo ku bahanzi nabavugabutumwa wagirango bararega itorero muri media. #proud ADEPR
  • Alice5 years ago
    Ariko mwibuke ko Yesu yasize avuze ati mugende mwigishe mu mahanga yose! Imana ntireba idini , nta ni idini rizajyana umuntu mwi ijuru! Icyo Imana yishimira ni umutima umenetse, ntimukironde ahubwo mubane na abantu bose amahoro niko Pawuro yavuze.
  • Nesta5 years ago
    Ariko Iyo Ubabazwa N'uko Umuntu Ari Kdi Aribyo Yahisemo Ntabwo Uba Wasaze? Buri Wese Akwiye Kwita Kubimureba. Gutobora Amatwi No Kudefiriza Se Bibuza Umuntu Gukizwa? Mureke Guca Imanza Kuko Imyambarire Siyo Kamere Nziza. Imyitwarire Y'abamwe Muri Mwe Turayizi. ADEPR Ubundi Buriya Ntaho Ihurira N'abafarizayo? Ko Ngo Aribo Bazi Imana Gusa? Yezu Yaravuze Ngo Mugende Mwigishe Amahanga Abazemera Muzababatize, Nonese Muzigisha Abazi Ijambo Ry'Imana Gusa? Niba Mutazigisha Abatazi Ijambo Ry'Imana Ngo Barimenye Ahubwo Muzabireke Kuko Ni Ugusakuriza Abantu Gusa.





Inyarwanda BACKGROUND