RFL
Kigali

Gahunda yo guherekeza umubyeyi (Se) wa Miss Bagwire Keza Joannah uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2019 11:26
1


Se wa Nyampinga w’Umuco n'umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK ku wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019. Kuri ubu hamaze gutangazwa gahunda yo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro uyu mubyeyi wa Miss Bagwire Keza Joannah.



Bagwire Keza witabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse akanatahana ikamba rya nyampinga w'umuco n'umurage (Miss heritage) yongeye kugira ibyago, nyuma y'uko nyina yitabye Imana muri 2016, na se umubyara RUTABOBA Théodore yitahiye aho yaguye mu bitaro bya Kigali CHUK azize uburwayi cyane ko yari amaze iminsi arwariye muri ibi bitaro ndetse arwajwe n'umukobwa we.

Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya gahunda yo guherekeza uyu mubyeyi wa Miss Bagwire Keza Joannah iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019, aha bikaba byitezwe ko mu gitondo saa yine (10h00) hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera mu rugo iwe i Remera, saa sita z'amanywa (12:00') hakurikireho umuhango wo gusabira Nyakwigendera mu isengesho rizabera muri Centre Christus i Remera.

Miss Joannah

Miss Bagwire Keza Joannah asigaranye na musaza we muto

Nyuma y'uyu muhango hazakurikiraho guherekeza nyakwigendera no kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i saa cyenda z'amanywa (15h00). Miss Keza Bagwire Joannah aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018. 

Miss Keza Bagwire yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munna buss ngabo5 years ago
    yoooo ntakundi yihangane knd imana ibiruhuko bidashira knd imana niyo itanga ikanisubiza ubwo izimpanvu





Inyarwanda BACKGROUND