RFL
Kigali

King James yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Igitekerezo' agaragaramo umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2019 19:31
10


Leta y'u Rwanda imaze igihe yumvisha abanyawanda ko n'umuntu ufite ubumuga nawe ari umuntu adakwiye guhabwa akato muri sosiyete. Bamwe mu bakunze kunganira Leta muri gahunda zayo harimo n'abahanzi baba bafite abafana batari bacye bityo ijwi ryabo rikihuta cyane kurusha iry'undi wese.



King James nk'umwe mu bahanzi bakuru kandi ukunzwe n'abatari bacye igikorwa yakoze cyafatwa na buri wese nko kunganira bikomeye Leta ndetse mu rugamba rwo kumvisha abaturarwanda ko umuntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose nawe aba ari umuntu. Uyu muhanzi ufite indirimbo iri mu zigezweho muri iyi minsi yakoze amashusho yayo bityo ubwo yayashyiraga hanze benshi batungurwa no kubona ko umukobwa yakoresheje ari umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO IGITEKEREZO YA KING JAMES

King James

King James mu ndirimbo "Igitekerezo..."

King James ni umwe mu bahanzi bakoze cyane umwaka ushize wa 2018 cyane ko yakozemo indirimbo esheshatu. "Igitekerezo" ni indirimbo ye nshya ituje nk'uko abakunzi be bamumenyereye. Iyi ndirimbo 'Igitekerezo' ya King James, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo umwe mu bagabo bagaragaza ubuhanga muri iki gihe.

Turi gushaka uko twabona King James mu minsi ya vuba ngo atuganirize uko igitekerezo cyo gukorana n'uyu mukobwa cyaje ndetse anatuganirize byimbitse kuri iyi ndirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'IGITEKEREZO'YA KINGJAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    ikibazo nibaza ,king yabikoze kuko abikunze ?cg yabikoze kubw'inyungu ziwe bwite?cg yabisabwe nabafite munshingano kwita kubabana n'ubumuga?niba yabikoze bimurimo ntayindi nyungu runaka byaba arisawa gusa nanone yabikoze aruko yahawe amaronko ,ntagaciro mbiha namba.sorry for that
  • Mado5 years ago
    King James numuhanzi mukuru pe! Nta musore wundi watekereza gukoresha ba Nyamweru adakuze mumutwe pe
  • ikirezi5 years ago
    King James ni umuhanga pe akoze ikintu kitakozwe nabandi bahanzi murwanda ahaye agaciro abafite ubumuga kugirango baboneko nabo arabantu nkabandi guys mbuzuko mbivuga ariko uyu muhungu azi ubwenge agira nurukundo gusa i appreciate fo what he did ndamukunda trops hhahaa lol...
  • JC5 years ago
    Very nice kabisa. Uyu mukobwa rwose afite nikimero cyiza.
  • Pacifique iradu5 years ago
    Yego
  • Pacifique iradu5 years ago
    Nibyiza cyane
  • Pacifique iradu5 years ago
    Nukuri ababana nubumuga nabo nabantu nkabandi Reka tubahe agaciro bakwiye.
  • Mugisha5 years ago
    King james rwose igitekerezo cyakujemo nindashyikirwa uwo mwana nimwiza peee.ariko n'umunyrwandakazi? Nukuri nimwiza bitarimo gukabya
  • Salim5 years ago
    Very good initiative
  • Nshimiyimana patrick 5 years ago
    Nuwa hatari.umuntu ufite ubumuga bw'uruhu n'umuntu nk'abandi.





Inyarwanda BACKGROUND