RFL
Kigali

Senateri Tito Rutaremara yaganirije abakobwa bazavamo Miss Rwanda 2019 ku kamaro k’indangagaciro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2019 11:38
3


Senateri Tito Rutaremara kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019, yagiranye ikiganiro n’abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019; cyubakiye ku kamaro k’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu kurera umunyarwanda wiyumvamo inshingano nk’umwenegihugu ejo hazaza.



Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Facebook, Indangagaciro y’Ubupfura, Senateri Rutaremera yayisobanuye avuga ko abanyarwanda bayigize u Rwanda rwaba Paradizo. Yanavuze ko ubupfura atari ubwiza, ahubwo ko ari indangagaciro isaba gutega abandi ugutwi, kutirata, kudahemuka n’ibindi bisiga igisobanuro cy’umunyarwanda nyawe.

Yagize ati “Ubupfura burya ni indangagaciro yacu ya kinyarwanda, irimo indangagaciro nyinshi. Ubupfura nabwo ari ukuvuga ubwiza […] Yewe ntabwo ari ukuvuga ubwiza ukuri aha naha. Ubupfura ni indangagaciro iri kuri wowe isaba gukunda gutega ugutwi abandi, kutirata, kudahemuka, ibyo byose ni indangagaciro zose zikajya muri iyo ngiyo ikaba ivuga (…) Abanyarwanda tugize iyo ndangagaciro igihugu cyacu cyaba paradizo,”

Senateri Tito yifotoranye n'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mu mwiherero uhuje abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 uri kubera Golden Tulip Hotel i Nyamata, bigishwa amasomo atandukanye abategura kuzaserukana ishema n’isheja ku munsi wa nyuma w’irushanwa, uzaba tariki 26 Mutarama 2019. Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, abakobwa bose bazindukiye mu myitozo ngororamubiri.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bavuga ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abakobwa bahataniye ikamba biri ‘mu rwego rwo gutuma bagira ubuzima bwiza’ bakora imyitozo irimo kwiruka n’amaguru, gusimbuka, kwinanura n’ibindi byinshi.

AMAFOTO:

Yasip Casmir, watanze ibitekerezo ku kamaro k'indangagaciro.

Mwiseneza Josiane, wabaye kimenyabose mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Senateri Tito Rutaremera avuga akamaro k'indangagaciro.

Abakobwa batangiye imyitozo ngororamubiri

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kkkk5 years ago
    Mwatubariza impamvu gutora Josianne kuri Sms bidakunda abandi bikemera?
  • rwanda5 years ago
    kuki gutora mwiseneza josiane birimo kwanga mwatubwira impamvu?
  • Bajeneza Emmanuel5 years ago
    Indanga gaciro igaragaza umunyarwanda nyawe .twishimiye ko abayobozi bacu badahwema kutwigisha.kandi koko ubwiza bwambere ntago arisura gusa.hakubiyemo byinshi harimo gukunda igihugu,kwicisha bugufi ntakwirata ukumvako nta munyarwanda usumba abandi twese tureshya.





Inyarwanda BACKGROUND