RFL
Kigali

Jeff Bezos, umukire wa mbere ku isi ashobora kugabana ibyo atunze byose n’umugore we nyuma yo kumuca inyuma

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/01/2019 15:33
1


Jeffrey Preston Bezos kugeza ubu niwe muntu utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku isi. Uyu mugabo w’imyaka 54 yatangaje ko we n’umugore we MacKenzie Bezos bafitanye abana 4 bahisemo gutandukana. Kubera imiterere y’amasezerano bagiranye ku bijyanye n’umutungo bagiye kubana, Jeff Bezos ashobora guha umugore we ½ cy’ibyo atunze byose.



Mu 1993 ni bwo Jeff Bezos yahuye bwa mbere na MacKenzie bahuriye mu kizamini cy’akazi, nyuma gato batangura gukundana ndetse muri uwo mwaka bararushinga. Nyuma y’umwaka umwe babana, nibwo yatangiye Amazon, ikompanyi kuri ubu iruta izindi zose ku isi mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti. 

Ubu bucuruzi bwatangiye ari ugucuruza ibitabo ariko hagenda hongerwamo ibindi bitandukanye bitewe n’ibyo babonaga bikenewe ku isoko. Muri 2000 nibwo ubucuruzi bwa Bezos bwatangiye kugera ku yindi ntera kuko yashinze Blue Origin, ikompanyi ikora indege zitembera mu isanzure (aerospace manufacturer), iyi ikaba iri mu byamuzamuye cyane.

Jeff

Jeff Bezos n'umugore we bari bamaranye imyaka 25

Imyaka yakomeje gutambuka, Jeff na MacKenzie babyarana abana 3 ndetse n’undi umwe barera, gusa kuri ubu umubano wabo uri kugana ku iherezo nk’uko uyu muherwe yabitangaje. Nyuma y’umunsi umwe atangaje ko agiye gutandukana n’umugore we, ikinyamakuru National Enquirer cyahise gitangaza ko kimaze amezi ane gikurikirana ibyo Jeff Bezos abamo umunsi ku wundi, ngo kikaba gifite amapaji agera kuri 11 y’amafoto agaragaza uyu muherwe aca inyuma umugore we ku wundi mugore nawe ufite umugabo w’umuherwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko Jeff Bezos yagiranaga ibihe byiza n’umugore witwa Lauren Sanchez wahoze ari umunyamakuru wa Fox, akaba n’umugore wa Patrick Whitesell, umushoramari ukomeye mu bijyanye no kuvumbura impano ku kuzishakira isoko (Talent Agent). Bavuga ibihe bitandukanye Jeff Bezos yagiye aca inyuma n’uyu mugore, yaba iwe mu rugo cyangwa mu rugo rw’uyu mugore, bose bihishe abo bashakanye, cyangwa bagatembera mu ndege y’uyu muherwe wa mbere ku isi, cyo kimwe no kujya kurarana muri hoteli iherereye hirya y’urugo rwa Jeff Bezos.

Jeff

Uyu mugore ngo yaba ari we usenye urugo rwe n'urwa Jeff Bezos

Nyuma y’ibi byose, Jeff Bezos ntiyigeze akora amasezerano yitwa prenuptial agreement, aba akenshi akubiyemo ibyo umugore n’umugabo bagiye kubana biyemeje kuzakurikiza mu mibanire yabo. Aya masezerano akenshi ab’ibyamamare bayakora bagamije gushyiramo ingingo zijyanye no kutazagabana amafaranga igihe iby’umubano bidashobotse. 

Kuri Jeff Bezos, yasezeranye n’umugore we mu myaka 25 ishize ndetse ubucuruzi bwamugize umuherwe wa mbere ku isi bwari butaratangira. Basezeranye gusangira akabisi n’agahiye, bivuze ko mu gutandukana kwabo mu mategeko Jeff Bezos azaha MacKenzie kimwe cya kabiri ku butunzi bwamugiraga umuntu wa mbere ukize ku isi.

Jeff

Jeff Bezos na MacKenzie Bezos bafitanye abana 4 barimo umwe batabyaye

Nibaramuka bagabanyemo kabiri, umugore wa Jeff Bezos, MacKenzie Bezos azahita aba umuntu wa 5 ku isi ukize kurusha abandi. Hakurikijwe ingingo zitandukanye urukiko rugenderaho rutandukanya abashakanye muri Amerika, MacKenzie ashobora no guhabwa myinshi mu mitungo batunze kurusha ibyo Jeff Bezos yasigarana, gusa nanone ibi byose bishobora kutabaho mu gihe aba bombi batandukana ariko bakavugana uburyo bacunga umutungo wabo batagombye kugabana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rev ndoriganje charles4 years ago
    mwirinde ibituma mutandukana n'abo mwashakanye





Inyarwanda BACKGROUND