RFL
Kigali

Sibomana Alafat aracyafite iminsi hanze y’ikibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2019 12:27
0


Sibomana Alafat umukinnyi ushobora gukina yugarira cyangwa agasatira aciye ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso muri Etincelles FC aracyafite iminsi hanze y’ikibuga nyuma y’imvune ikomeye yagize ubwo iyi kipe yiteguraga imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019.



Sibomana Alafat umaze umwaka w’imikino muri Etincelles FC nyuma y'uko yari avuye mu ikipe y’Amagaju FC, yagize ikibazo cy’imvune ku kirenge cy’ibumoso bityo ashyirwaho sima umwaka ushize ikaba izavaho kuwa 30 Mutarama 2019 kugira ngo yongere ace mu cyuma barebe nib anta kindi kibazo afite.

Aganira na INYARWANDA, Sibomana Alafat yavuze ko sima bamushyizeho hagati mu Ugushyingo 2018 izamuvaho tariki 30 Mutarama 2019 bakareba uko bimeze. Yagize ati: “Navunitse turi kwitegura gutangira shampiyona y’uyu mwaka a 2018-2019, banshyiraho sima kugeza na n’ubu ndacyayifite. Igisigaye ni ugusubira kwa munganga guca mu cyuma bakareba basanga harakize bakayikuraho tariki 30 Mutarama 2019”. 


Sibomana Alafat arwaye akaguru k'ibumoso kuva mu Ugushyingo 2018

Akenshi usanga amwe mu makipe atita ku bakinnyi bafite ibibazo by'imvune ndetse ntibanabahembe imishahara yabo mu gihe baba bitwaza ko batari mu kazi. Abajijwe uko ku ruhande rwe bihagaze, Sibomana Alafat yavuze ko Etincelles FC imuhemba kandi inamufasha muri gahunda zose zo kwivuza.

Sibomana Alafat yabaye mu ikipe y’Amagaju FC mbere yo kugaruka muri Etincelles FC mu nyangiriro z’umwaka w’imikino 2017-2018 kuri ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma kuko yasinyemo imyaka ibiri. Sibomana yanakiniye ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 ubwo yahamagarwaga avuye mu ikipe y’Amagaju FC.




Sibomana Alafat (28) ubwo Etincelles FC yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 tariki 26 Gicurasi 2018 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND