Aganira na Inyarwanda.com uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko kwitabira Miss Rwanda ari ibintu yashatse kuva cyera mu bwana bwe, icyakora avuga ko kubwe umushinga we cyangwa igitekerezo yinjiranye muri Miss Rwanda ari ugufasha urubyiruko gutinyuka umurimo ashingiye ku buhamya bw'urundi rubyiruko rwatinyutse rukinjira mu murimo bakiteza imbere.
Uyu mushinga yawutekereje nyuma y'aho aboneye ko hari umubare munini w'urubyiruko rudafite akazi kandi batinya kwishora muri gahunda zo kwihangira imirimo. Aha akaba atangaza ko niyifashisha ubuhamya bw'abatangiye imirimo bikabahira byazatuma nabo badafite akazi bazatinyuka bakitabira umurimo bityo bikaba byahindura imibereho yabo.
Uwihirwe Yasipi Casimir nimero 21 muri Miss Rwanda 2019
Uyu mukobwa yahishuriye Inyarwanda.com ko asanzwe ari umutsinzi mu marushanwa atandukanye cyane ko hari amarushanwa yandi yitabiriye kandi akayatsinda. Yagarutse ku irushanwa yatsinze ryo kuvuga imivugo ku rwego rw'igihugu kimwe n'irindi ry'umushinga w'urubyiruko ugamije kwiteza imbere naryo yatsinze mu mwaka ushize wa 2018 cyane ko aya marushanwa yose yayatsinze muri uwo mwaka.