RFL
Kigali

Imigabo n'imigambo ya Uwihirwe Yasipi Casmir uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye intara y'Uburasirazuba-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 7:02
1


Uwihirwe Yasipi Casimir ni umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Uyu mukobwa kuri ubu utegereje umwiherero bagiye gukora, yinjiye mu irushanwa ahagarariye intara y'Uburasirazuba aho asanzwe avuka n'ubwo atarho atuye cyane ko kubera ubuzima bwa buri munsi atuye mu mujyi wa Kigali.



Aganira na Inyarwanda.com uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko kwitabira Miss Rwanda ari ibintu yashatse kuva cyera mu bwana bwe, icyakora avuga ko kubwe umushinga we cyangwa igitekerezo yinjiranye muri Miss Rwanda ari ugufasha urubyiruko gutinyuka umurimo ashingiye ku buhamya bw'urundi rubyiruko rwatinyutse rukinjira mu murimo bakiteza imbere.

Uyu mushinga yawutekereje nyuma y'aho aboneye ko hari umubare munini w'urubyiruko rudafite akazi kandi batinya kwishora muri gahunda zo kwihangira imirimo. Aha akaba atangaza ko niyifashisha ubuhamya bw'abatangiye imirimo bikabahira byazatuma nabo badafite akazi bazatinyuka bakitabira umurimo bityo bikaba byahindura imibereho yabo.

Miss Rwanda

Uwihirwe Yasipi Casimir nimero 21 muri Miss Rwanda 2019

Uyu mukobwa yahishuriye Inyarwanda.com ko asanzwe ari umutsinzi mu marushanwa atandukanye cyane ko hari amarushanwa yandi yitabiriye kandi akayatsinda. Yagarutse ku irushanwa yatsinze ryo kuvuga imivugo ku rwego rw'igihugu kimwe n'irindi ry'umushinga w'urubyiruko ugamije kwiteza imbere naryo yatsinze mu mwaka ushize wa 2018 cyane ko aya marushanwa yose yayatsinze muri uwo mwaka.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIHIRWE YASIPI CASMIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karisa5 years ago
    Mwaramutse Emmy sha uyumukobwa arasuzugura narumiwe ntabwo iyo migwi nimigambi yabigeraho agira agasuzuguro nubwirasi bingana kuriya mba hanze yigihugu nabonye interview yakoreye kwi isimbi bamuza bimwe byo gutuka josiane ndumirwa.niba ndavuga nti urwanda ruraganahe.umunyamakuru yagerageje kureba niba yasaba imbabazi abanyarwanda muri rusange agasuzuguro karanga.niyo atari wowe wakoze ikintu ukabona byarakaje abantu uravuga uti nisegiye kubona byaba byakomerekeje.nshuti ubwiza bwumukobwa bumugeza ibwami ariko ubwenge nibwo bugena igihe azamarayo. Emmy ndagukurikira cyane murakoze





Inyarwanda BACKGROUND