RFL
Kigali

Mama Paccy n’umuhungu we Byiringiro Patrick bavuye muri Kenya mu ivugabutumwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2019 12:32
0


Umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie uzwi cyane nka Mama Paccy avuye i Nairobi mu gihugu cya Kenya muri gahunda z'ivugabutumwa aho yari yajyanye n'umuhungu we Byiringiro Patrick ufite impano ikomeye yo kuririmba ndetse no kubyina.



Tariki 28 Ukuboza 2018 ni bwo Mama Paccy n'umuhungu we Byiringiro Patrick w'imyaka 9 y'amavuko berekeje muri Kenya mu itorero Gospel Disciples Victory Ministry riherereye mu mujyi wa Nairobi bahakorera ivugabutumwa ryahembuye benshi.  Byiringiro Patrick wiga i Kampala mu mashuri abanza (agiye kwimukira mu wa 5) yatumiwe na Bishop Peter Nandwa ukuriye itorero ryo muri Kenya ryitwa Gospel Disciples Victory Ministry nyuma yo kumubona muri Uganda, agakunda cyane imiririmbire ye bityo agahita amutumira.

Byiringiro Patrick

Byiringiro Patrick umuhungu wa Mama Paccy

Byabaye ngombwa ko Mama Paccy aherekeza umuhungu we Patrick Byiringiro mu ivugabutumwa muri Kenya ndetse bari kumwe n'abandi bakozi b'Imana batandukanye barimo; Faith, Bishop Nzitatira Peter wo muri Uganda mu itorero Sepaka church riherereye ahitwa Cyegyerwa na Ev Byaruhanga Alex uyobora itorero Ebenezer church Ministry riherereye i Mubende muri Uganda. Mama Paccy n'abo bari kumwe muri Kenya bagarutse tariki 1 Mutarama 2019.

Mama Paccy

Mama Paccy n'umuhungu we ubwo bari mu ivugabutumwa muri Kenya

Mama Paccy yabwiye Inyarwanda.com ko Imana yabanye nabo mu minsi yose bamaze muri Kenya dore ko benshi bishimiye cyane indirimbo zabo bakanabasaba kuzagaruka. Ngo yakunze uburyo abanyakenya bakunda Imana ndetse ngo barizihirwa cyane. Yavuze kandi ko bakiriwe neza cyane dore ko buri munsi babagaburiraga inkoko. Ati: "Baratwishimiye cyanee, batwakiriye neza twaryaga inkoko gusa. Byaranshimishije cyane kuvuga ubutumwa muri Kenya ku nshuro yanjye ya mbere."


Mama Paccy yakomeje avuga ko umuhungu we Byiringiro Patrick uririmba mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, yishimiwe cyane n'abanyakenya kugeza aho bamusaba kugumayo akaba ari ho akomereza amashuri ye. Abajijwe isomo akuye muri Kenya, Mama Paccy yagize ati: "Isomo nakuyeyo ni uko ngomba gukomeza gukorera Imana, nabonye ari byiza, narabwirije barishima, benshi barakizwa ndetse bansaba kuzasubirayo."

Mama Paccy

Mama Paccy yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo kuva muri Kenya agiye gutegura igitaramo gikomeye azatumiramo inshuti yungukiye muri Kenya no muri Uganda. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo Iratabara, Ibya Yesu, Amashimwe n'izindi ataramiye muri Kenya nyuma y'ibindi bihugu binyuranye amaze kuvugamo ubutumwa bwiza birimo; Uganda n'u Burundi. Twamubajije ikindi gihugu yifuza cyane gutaramiramo, adutangariza ko ari Tanzania aho yifuza cyane kuririmbira mu mujyi wa Dar es Salaam.

Peter Nandwa

Bishop Peter Nandwa watumiye Mama Paccy hamwe n'umuhungu we

Mama PaccyMama PaccyMama Paccy

Uhereye ibumoso: Faith, Bishop Nandwa Peter hamwe n'umufasha we witwa Yunisi, Mama Paccy na Bishop Peter Nzitatira uri iburyo


Yunisi umugore wa Bishop Peter Nandwa ni umuririmbyi ukomeye

Mama Paccy

Mama Paccy (iburyo) hamwe na Bishop Peter Nandwa n'umufasha we

Mama PaccyMama Paccy

Abatari bacye bakiriye agakiza

Mama Paccy

Byiringiro Patrick umuhungu wa Mama Paccy

KANDA HANO WUMVE 'PFUKAMIRWA' YA PATRICK BYIRINGIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND