Umunyamideri akaba n'umuyobozi wa WAKA Fitness, Mupende Alexia yishwe atewe icyuma habura ukwezi ngo akore ubukwe

Imyidagaduro - 09/01/2019 8:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamideri akaba n'umuyobozi wa WAKA Fitness, Mupende Alexia yishwe atewe icyuma habura ukwezi ngo akore ubukwe

Alexia Uwera Mupende ni umunyamideri wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda mu by’imideli mu myaka itandatu ishize, yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019. Birakekwa ko yishwe n'umukozi we mu gihe nyakwigendera yaburaga ukwezi kumwe gusa ngo akore ubukwe ndetse n'ubutumire bwari bwatangiye kugera hanze.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu munyamideri wamamaye cyane mu Rwanda yiciwe mu rugo aho yabaga i Kanombe bikavugwa ko yishwe n'umukozi we wamuteye icyuma mu ijosi. Nyuma y'uko bimenyekanye umurambo wa Nyakwigendera Mupende Alexia wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe ukekwaho kumwica yahise atoroka, icyakora hifashishijwe indangamuntu ye yatangiye gushakishwa.

Mupende

Alexia Mupende yishwe ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yishwe asigaje iminsi micye ngo akore ubukwe dore ko yagombaga gukora ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019.

Alexia

Alexia

Alexia

Uyu mukobwa yari umunyamideri ukomeye akaba n'umuyobozi w'inzu abantu banyuranye bakoreragamo imyitozo ngororamubiri yitwa Waka Fitness, iyi ikaba ariyo abahanzi banyuranye barimo Charly na Nina, Dj Pius, KNC n'abandi bakoreramo imyitozo.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...