Amakuru agera ku
Inyarwanda.com ni uko uyu munyamideri wamamaye cyane mu Rwanda yiciwe mu rugo
aho yabaga i Kanombe bikavugwa ko yishwe n'umukozi we wamuteye icyuma mu ijosi. Nyuma
y'uko bimenyekanye umurambo wa Nyakwigendera Mupende Alexia wahise ujyanwa mu
Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe ukekwaho kumwica yahise atoroka,
icyakora hifashishijwe indangamuntu ye yatangiye gushakishwa.

Alexia Mupende yishwe ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe
Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yishwe asigaje iminsi micye ngo akore ubukwe dore ko yagombaga gukora ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019.
Uyu mukobwa yari umunyamideri ukomeye akaba n'umuyobozi w'inzu abantu banyuranye bakoreragamo imyitozo ngororamubiri yitwa Waka Fitness, iyi ikaba ariyo abahanzi banyuranye barimo Charly na Nina, Dj Pius, KNC n'abandi bakoreramo imyitozo.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA