RFL
Kigali

Meddy yahishuye ko Malaria yatumye hari ibice adakina mu ndirimbo ‘Everything’ yakoranye na Uncle Austin-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2019 12:44
2


Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yahishuye ko indwara ya Malaria yatumye hari bimwe mu bice by’indirimbo ‘Everything’ yakoranye na Uncle Austin atagaragaramo. Avuga ko n’ubwo bayikoze afite indwara, yishimira umusaruro imaze gutanga mu gihe gito imaze isoko ry’umuziki.



Ibi Meddy yabitangarije mu kiganiro The Turn Up gitambuka kuri Radio/TV10 ubwo we na Uncle Austin bashyikirizwaga igihembo cy’agaciro 300,000 Frw. Bombi bashimiwe kuba indirimbo yabo ‘Everything’ yarabaye iy’umwaka kuri iki gitangazamakuru.

Meddy yavuze ko ubwo yazaga mu Rwanda ari bwo Uncle Austin yamusabye ko bakorana iyi ndirimbo bari bamaze igihe bategura. Yavuze ko ifatwa ry’amashusho ry’iyi ndirimbo ryakozwe arwaye indwara ya Malaria yanatumye hari bimwe mu bice by’iyi ndirimbo atagaragaramo.

Yagize ati “Igihe twakoraga ‘shoot’ twakoze bwa nyuma ninjoro nari ndwaye Malaria. Nari ndwaye Malaria kuburyo nari ndimo ndatitira. Twamaraga gushutinga nkajya kwambara umupira w’imbeho ndimo ndatitira,”

Uncle Austin yungamo ati “….Ngira ngo hari ahantu ubona ko hari amazi…Yagombaga kugaragara muri ayo mazi [Meddy]. Meddy ati ‘ndavuga nti ntabwo biri bushoboke ibi bintu. Twashyizemo ababyinnyi gusa, sinzi niba mwarabibonye naravugaga nti nijyamo hariya ndaza gupfa noneho,”

Uncle Austin na Meddy baherutse kuririmbana iyi ndirimbo 'Everything' mu gitaramo cya East African Party.

Uncle Austin yahise avuga ko Meddy akigera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahise apimwa n’abaganga basanga arwaye Malaria. Meddy akomeza avuga ko ubusanzwe nta ndwara ya Malaria ibarizwa muri USA, ikindi ngo umuganga wamusuzumye yamubwiye ko iyi ndwara aheruka kuyivura mu myaka icumu ishize,”

Yongeraho ko bagiye gukora iyi ndirimbo muri ‘studio’ anafite urugendo. Ati “Tugeze muri ‘studio’ twayikoraga nabwo ngomba kujya ku kibuga cy’indege, byari ibintu bikomeye cyane. Abantu baziko mbandimo ndasetsa nibyo byarabaye[Akubita agatwenge we na Uncle Asutin].

“So ‘like’ ariko ‘it’s crazy’ ukuntu ibintu umuntu akora atazi ko bizagenda, birangira bibaye ibintu bikomeye cyane so ndashima Imana kandi ndashima Austin kuba yarabaye ‘like a brother’,” Yavuze ko mu gihe amaze mu muziki, Uncle Asutin ariwe muntu azi witangira umurimo wo gufasha abandi bahanzi kandi ubikorana umutima ukunze.

Bombi bahurije ku kuba iyi ndirimbo, amashusho yayo yarafashwe iminsi itatu, ikindi ngo hari n’umukobwa bagombaga kwifashisha utarabonetse bituma bakoresha undi wavuye mu gihugu cya Uganda [Uyu mukobwa agaragara muri aya mashusho yambaye ijipo y’ibara ry’umutuku].

Iyi ndirimbo ‘Everything’ y’abahanzi Nyarwanda Uncle Austin ndetse na Meddy uri mu Rwanda muri iyi minsi, yakozwe muri Nyakanga 2017, ishyirwa ku isoko mu Ukuboza. Meddy avuga ko iyi ndirimbo yatekerejweho igihe kinini ahubwo ko bitewe na gahunda za buri wese, byagiye bisubikwa ariko kandi ngo yishimira umusaruro byatanze.

Iyi ndirimbo ‘Everything’ yagizwemo uruhare rukomeye na The Management ya Uncle Austin, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Meddy Saleh.Yagiye ku rubuga rwa Youtube, kuya 08 Ukuboza 2017, imaze kurebwa n’abantu 1,669, 367. Yatanzweho ibitekerezo 553, igizwe n’iminota 3 ndetse n’amasegonda 20’.

Meddy yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali.

REBA HANO INDIRIMBO 'EVERYTHING' YA UNCLE AUSTIN NA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzimana J. Damascene5 years ago
    Malaria yazahaje benshi Imana ishimwe ko yakize
  • uwlfdxbblx4 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND