RFL
Kigali

KIGALI: Alex Muhangi yatunguranye mu gitaramo cya Nkusi Arthur atangaza impamvu Mwiseneza Josiane akwiriye kuba Miss Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2019 11:23
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 6 Mutarama 2019 muri Kigali Convention Center habereye igitaramo cy'urwenya cya Nkusi Arthur, igitaramo cyo gutangira umwaka uyu munyarwenya yateguriye abakunzi be. Muri iki gitaramo umunyarwenya ukomeye muri Uganda Alex Muhangi yatunguranye.



Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa moya z'umugoroba aho abari bitabiriye iki gitaramo batangiye bumva umuziki wari uri gucurangwa n'umwe mu bahanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu. Nyuma y'igihe gito acurangira abantu abashyira mu mwuka, Alex Muhangi yatunguranye ku rubyiniro aza guha ikaze Nkusi Arthur dore ko cyari igitaramo cye.

Nkusi Arthur yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo ari icyo kwinjiza abantu mu mwaka mushya anabashimira uburyo bamubaye hafi mu mwaka washize. Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu ariko byasabaga kwiyandikisha bityo kuri email ugahabwa ubutumire. Muri iki gitaramo Nkusi Arthus yasekeje abantu mu buryo bukomeye.

Nkusi Arthur

Mu buryo bw'ikoranabuhanga werekanaga ubutumire kuri email bagahita bakumenyesha ameza uri bwicareho. Ni igitaramo cya mbere kibaye mu Rwanda nta tike cyangwa ikindi cyose gikoreshejwe cyane ko byose byakorwaga mu buryo bw'ikoranabuhanga. Nkusi Arthur yabwiye Inyarwanda.com ko iri ari igeragezwa barimo ku buryo ibitaramo bizakurikira byo gusetsa byateguwe na Arthurnation iri korana buhanga rizajya ryifashishwa. Yanadutangarije ko iki gitaramo yakoze ari ikibimburira ibindi binyuranye azakora mu mwaka wa 2019.

Ku bijyanye n'urwenya bakoze bagaragaza gushyigikira bikomeye Miss Josiane Mwiseneza, Alex Muhangi yabwiye Inyarwanda.com ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akabona uyu mukobwa Mwiseneza Josiane, ari naho yamuganirije abitabiriye iki gitaramo. Aba banyarwenya banakomoje ku ifoto ya Mwiseneza Josiane yafotowe na Inyarwanda.com iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bashimangira ko mu bigaragara iyi foto isa neza nka Logo ya Miss Rwanda.

Alex Muhangi

Alex Muhangi umunyarwenya ukomeye muri Uganda no mu karere, yavuze ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Yavuze ko arambiwe kubona abakobwa basa nk'abana bityo ngo hakenewe umukobwa ufite ubwiza karemano. Yanzuye ko bikenewe no ikamba rya Miss Rwanda 2019 bariha umukobwa mwiza imbere ufite ubwiza karemano ndetse ahita ashimangira ko Mwiseneza Josiane ari mwiza imbere by'akarusho akaba yigirira icyizere.

Alex Muhangi aganira na Inyarwanda.com yagize ati" Nakurikiranye ariya marushanwa kuri televiziyo, nabonye ubwiza bw'abanyarwandakazi, birakenewe ko ikamba bariha umukobwa mwiza imbere biragaragara ko Josiane ari mwiza imbere, yigirira icyizere...twari turambiwe kubona abakobwa basa n’abana dukeneye kubona umukobwa ufite ubwiza karemano, ufite ubwiza bw'imbere."

Nkusi Arthur

Abantu bari bitabiriye ari benshi

Nkusi ArthurNkusi Arthur

Abantu babanje kuryoherwa n'uyu mucuranzi...

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur na Alex Muhangi mbere y'uko bajya ku rubyiniro

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Alex Muhangi yatunguranye muri iki gitaramo

Nkusi Arthur

Miss Rwanda

Nkusi Arthur

Alex Muhangi yishimiwe...

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur na Alex Muhangi bakomoje kuri Mwiseneza Josiane muri iki gitaramo...

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur mu gitaramo cye bwite

Nkusi Arthur

Charly na Nina na Sandrine Isheja n'umugabo we bari bicaranye...

Charly na NinaCharly na Nina na Alex Muhangi

Nkusi Arthur

Miss Peace Kwizera (hagati) na Miss Muthoni Fionah (iburyo) bari mu baje kwihera ijisho iki gitaramo

Arthur

Arthur

Antoinette Niyongira na Ashanti bakorana na Nkusi Arthur bari bitabiriye iki gitaramo

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur

Igitaramo cyarangiye benshi batabishaka...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND