RFL
Kigali

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/01/2019 9:29
1


Ubusanzwe igi ni ikiribwa gitangaje bitewe n’intungamubiri ryifitemo zitandukanye utapfa gusanga ahandi.



Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko igi rifite akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu aho ubushakashatsi buheruka bwasanze noneho igi rishobora kuvura zimwe mu ndwara z’umutima aho buvuga ko kurirya bifitiye akamaro imijyana ku bantu bakuze, aha rero abahanga bavuga ko kurya igi rimwe ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku cyigero cya 12%.

Bitewe n’ibyubaka umubiri igi ryifitemo, uwaririye bimufasha kongerera ubudahangarwa ya mijyana twavuze haruguru ndetse no kwinjiza umwuka mwiza. Muri ubu bushakashatsi kandi abahanga bavuga ko igi rimwe gusa rifasha mu kugabanya indwara zifata imigarura y’amaraso ku kigero kingana na 3 kugeza ku 10%.

Mu bundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuri Le journal medical mu mwaka wa 2018, buvuga ko abahanga basuzumye imirire y’abantu bageze mu za bukuru bangana n’ibihumbi 416000 basanga aba bantu bose kuko bari bafite uko barya amagi buri munsi, mu myaka 9 yonyine baje gusanga batagaragaraho indwara nka diabete ndetse n’umutima.

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko abantu basanzwe bafata igi rimwe ku munsi baba bafite ibyago bicye byo gupfa vuba ku cyigero cya 28% ndetse bakaba banafite ibyago bicye byo kurwara indwara zifata umutima ku cyigero cya 18%.

Burya ngo umuhondo w’igi wifitemo cholesterol ihagije umubiri w’umuntu ukenera buri munsi, si ibyo gusa kandi, igi ryifitemo vitamin zitandukanye nka vitamin,A, D, E, B5, B9 ndetse na B12 kandi rifasha umuntu kugira amaso abona neza ubundi rigafasha ubwonko gukora neza.

Icyitonderwa: Si byiza kurya igi rirenze rimwe kuko bitewe n’intungamubir nyinshi zirigize bishobora gutera ibibazo mu mpyiko ugasanga umuntu aguwe nabi. Ikindi ni uko abagore batwite bakwiye kujya birira umuhondo w’igi kuko umweru waryo ushobora kubagiraho ingaruka zitandukanye.

Gira ubuzima bwiza ufata igi rimwe ku munsi

Src: www.savezvousque.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • serge kabaze5 years ago
    nitwa munezero serge iwacu ni gasizi nkunda umupira wamaguru mubyukuri igi rigira akamaro ndabyemeye





Inyarwanda BACKGROUND