Ari Benjamin cyangwa Delphine bose ni abanyamakuru by'umwihariko banakoranye igihe kinini kuri Radio 10 aho uyu mukobwa yakoraga ibijyanye n'imyidagaduro, gusa magingo aya Delphine ntacyumvikana kuri iyi radiyo kuko yabaye asubitse iby'uyu mwuga. Nk'uko amakuru Inyarwanda.com yakuye aho Gicumbi yambikiye impeta Delphine ngo ikijyanye n'ubukwe bwo si cyera.
Gicumbi abajijwe iby'ubukwe bwe yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko ubukwe bwe butazatinda. Yagize ati" Ndakora uko nshoboye uru rurabo namuhaye ntiruzume, muhereye uyu munsi namwambikiye impeta mubare amezi atandatu. Iyi mihango yo kwambika Delphine impeta yitabiriwe n'abantu banyuranye biganjemo abakozi bakorana na Gicumbi yewe banakoranye na Delphine kimwe n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango mushya cyane ko hari hatumiwe abatari bake.
Benjamin Gicumbi ubwoba bwari bwose mbere y'uko umukobwa agera ahari hateguriwe uku gutungurana
Umukobwa akirabukwa ibyo yateguriwe yahise yiruka asubira inyuma
Benjamin Gicumbi amaze kwambika impeta Delphine byari ibyishimo
Benjamin yereka abasore bari aho ko Delphine ibye byanzuwe...
Ibirori byasojwe na gahunda yo gusangira kw'abatumiwe...
Delphine yereka abasore ko ibye byanzuwe bityo ko nuwamutekerezaga yashakira ahandi