Ku itapi itukura, Muhadjili Hakizimana yahatambukanye n'umukunzi we mushya yasimbuje umuzamu wa AS Kigali y'abagore-AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 26/12/2018 2:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Ku itapi itukura, Muhadjili Hakizimana yahatambukanye n'umukunzi we mushya yasimbuje umuzamu wa AS Kigali y'abagore-AMAFOTO+VIDEO

Mu myaka itambutse ni bwo Muhadjili Hakizimana yakunze kugaragaza urukundo rwe n'umukobwa ukina umupira w'amaguru mu ikipe ya As Kigali y'Abagore witwa Judith Nyirabashyitsi, icyakora mu minsi ishize uyu mukinnyi ukina mu ikipe ya APR FC yatangarije Flash Fm ko kuri ubu afite umukunzi mushya ariko yirinda gutangaza amazina ye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2018 mu birori bya Xmass Celebrities Party Hakizimana Muhadjili yaserukanye n'umukunzi we mushya witwa Alice cyangwa se Pichou nk'uko benshi bamuzi.

Muhadjili

Muhadjili Hakizimana na Judith Nyirabashyitsi bahoze bakundana

Hakizimana Muhadjili ni umukinnyi w'ikipe ya APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi wakiniye amakipe anyuranye hano mu Rwanda arimo; Etincelle, Mukura aho yavuye ajya muri As Kigali atigeze akinira umukino n'umwe dore ko yahise agurwa na APR FC.

Hakizimana Muhadjili

Muhadjili

Hakizimana Muhadjili ubwo yacaga ku itapi itukura n'umukunzi we mushya

REBA HANO UBWO UYU MUKINNYI N'UMUKUNZI WE MUSHYA BATAMBUKAGAKU ITAPI ITUKURA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...