RFL
Kigali

MTN Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo ibazanira Facebook Flex ibafasha gukoresha Facebook ku buntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2018 17:04
0


MTN Rwanda ku bufatanye na Facebook batangije ku mugaragaro uburyo bushya bwitwa Facebook Flex bufasha abafatabugizi ba MTN Rwanda gukoresha Facebook ku buntu, bakaganira n’inshuti zabo ndetse n’imiryango yabo nta kiguzi baciwe.



Facebook Flex ni uburyo bushya bugiye kujya bufasha abafatabuguzi ba MTN Rwanda gukoresha ku buntu urubuga rwa Facebook. Bazajya banyura ku rubuga www.facebook.com cyangwa kuri application ya Facebook. Mu gihe umufatabuguzi wa MTN yifuje kureba amafoto n’amashusho kuri Facebook, azajya asabwa kujya kuri kontu ye ya Facebook ahitemo gukoresha amafaranga cyangwa se gukoresha uru rubuga ku buntu.

Ku bijyanye no gukoresha Facebook Flex, abafatabuguzi ba MTN Rwanda bazajya binjira nk’ibisanzwe ku rubuga www.facebook.com bakurikize amabwiriza cyangwa se bandike *xxx*x# muri telephone zabo ubundi baryoherwe n’iyi serivisi.  Richard Acheampong ushinzwe ubucuruzi muri MTN yatangaje ko Facebook Flex izafasha abantu benshi kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagize ati: Iyi mikoranire izafasha abakiriya bacu kuvugana n’inshuti zabo n’imiryango yabo hirya no hino ku isi bandikirana, batanga ibitekerezo ndetse banakunda (likes) ibyo abantu abantu baba banditse kuri Facebook, ibyo byose bazajya babikora badakoresheje amafaranga.”

Kojo Boakye ukuriye ishami rya Connectivity & Access for Afrika yavuze ko bishimiye cyane gutangaza ko bari gukorana na MTN Rwanda ku bijyanye n’imurikwa rya Facebook Flex. Yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye mu ntego ya Facebook yo guha abantu imbaraga zo kubaka umuryango no kubafasha kuba hamwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND