Kuri iki cyumweru tariki 23/12/2018 nibwo habaye amarushanwa mu karere ka Kayonza hagamijwe guhitamo abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2019. Aya marushanwa yari indyankurye, cyane ko aha ari ho hamaze kwitabira abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara 3 zabanje.
Ni umuhango watangiye mu mvura nyinshi mu masaha ya saa saba, hari hiyandikishije abakobwa bagera ku 101 ariko ababashije kuzuza ibisabwa bijyanye n’imyirondoro, uburebure n’ibiro bari 32. Muri aba naho hagombaga kuvamo bacye barusha abandi kuba intyoza bakazahagararira intara y’Uburasirazuba.
Kubaza aba bakobwa bose 32 ibibazo byo gusuzuma ubumenyi bwabo, kwitegereza ubwiza bwabo, intambuko n’ikizere bifitiye byatwaye amasaha 4, dore ko batangiye kubazwa 15:30 bakarangiza ku isaha ya 19:30. Dore amazina y’abakobwa bose 32 bari mu irushanwa i Kayonza:
1. Mukeshimana Lea
2. Uwase Irene
3. Uwihirwe Yasipi Casimir
4. Gasana Isimbi Sandra
5. Umugwaneza Cynthia
6. Amanda Teta Monatha
7. Mukunzi Teta Sonia
8. Inyumba Charlotte
9. Umulisa Divine
10. Ndahiro Nadine
11. Mutesi Nadege
12. Mugwaneza Emelyne
13. Kayitesi Shivan
14. Niyonshuti Assoumpta
15. Buramba Cynthia
16. Higiro Joally
17. Keza Yusra
18. Ingabire Jeanette
19. Bayera Nisha Keza
20. Igihozo Darine
21. Teta Christella
22. Niyibigira Kellia
23. Gwizimpundu Huguette
24. Murebwayire Irene
25. Esther Favor
26. Shemererwa Noella
27. Mutoni Queen Peace
28. Munezero Christine
29. Irebe Natacha
30. Uwase Tania
31. Mukangwije Dona
32. Kicoco Doreen
Dore ababashije gutsindira itike yo guhagararira Uburasirazuba muri Miss Rwanda:
Uwihirwe Yasipi Casimir nimero 3
Mukunzi Teta Sonia nimero 7
Inyumba Charlotte nimero 8
Mutesi Nadege nimero 11
Mugwaneza Emelyne nimero 12
Higiro Joally nimero 16
Bayera Nisha Keza nimero 19
Igihozo Darine nimero 20
Murebwayire Irene nimero 24
Mutoni Queen Peace nimero 27
Urushanwa muri Miss Rwanda agomba
kuba atarengeje imyaka 25 atari munsi ya 18, ibiro bitarenze 75 ntibinabe munsi
ya 45, uburebure nibura bwa santimetero 170. Aba bakobwa baje biyongera
kuri 21 bavuye mu Majyaruguru (5), Uburengerazuba (6) n’Amajyepfo (10).
Nyuma ya Kayonza, hazakurikiraho gutoranya abazahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa, hanyuma abakobwa bose bazaba bahagarariye intara zose zigize igihugu bazongera bahatanire kuvamo bacye bazoherezwa mu mwiherero bashakishwamo uzaba nyampinga w’u Rwanda 2019.
Abakobwa 32 bahatanye i Kayonza
Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba brand ambassador wa Cogebank. Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.
TANGA IGITECYEREZO