Luwano Tosh wiyise Uncle Austin yatangarije
INYARWANDA, ko iyi ndirimbo “Ubanza ngukunda " yayisubiyemo ku bwumvikane
bwaturutse ku biganiro bagiranye kera na cyane ko imaze amezi atanu muri studio bakanoza umugambi wo kuyisohora ubwo bari muri Kenya mu minsi ishize. Yavuze ko n’amashusho
yayo yamaze kuyatunganya asohoka mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzi nyiri Management Ent. ashyize hanze iyi ndirimbo « Ubanza ngukunda » ikurikirwa n’izindi yari amaze iminsi ashyize hanze nka ‘Najyayo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Nzacumura’, ‘Ibihe byose’ n’izindi. Uncle Austin kandi aheruka guhurira mu ndirimbo na Meddy bise ‘Everything’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube.
Uncle Austin washyize hanze indirimbo 'Ubanza ngukunda'.