Meghan Markle witegura kwibarukira igikomangoma
cy’u Bwonggereza Harry yemeza ko yiyumva nk’umuntu utwite koko. N’amashyengo menshi abajijwe uko yiyumva na
Josephine Gordon w’imyaka 87 wahoze umukinnyi w’amakinamico Meghan
Markle yagize ati “ndumva meze neza" Akorakora inda ye yongeraho ati "Ndiyumva
nk’utwite bidasanzwe uyu munsi ,numva nahora nkorakora inda yanje aho ngiye
hose mu bantu "
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bongereza
bakunze kunenga uko Meghan Markle agaragara kenshi mu ruhame akorakora inda
ye,bamwe bavuga ko aba ashaka kugaragaza ko
atwite kandi nyamara ntawe utabizi
.Icyakora inzobere mu kubyaza Georgia
Rose wo mu bitaro bya village maternity mu mujyi wa New york yemeza
ko gukorakora inda ye ku mugore utwite
ari ibisanzwe kandi byizana ,ubikora
atabanza kubitekerezaho.
Meghan akunze gukorakora inda ye mu ruhame
Meghan urusha imyaka 3 umugabo we ku myaka y’ubukure 37, akomeje kandi ibikorwa bye by’imideri
yamamaza aimyenda ye yambaarwa mu gihe
cy’ubukonje hirya no hino mu bice asura.
Src: People.com