Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame yashimye Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close washikamye ku mpano ze akabijyanisha no kwiga ndetse n’umwuga w’ubuganga amazemo igihe.
Tom
Close ni umuhanzi, umuganga ndetse n’umwanditsi
w’ibitabo. Mu myaka yambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana,
yanahaye
kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali. Tom Close ni we muhanzi
wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
(PGGSS).
Yagize ati “ Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato,”
Yashimye Tom Close avuga ko n’ubwo ari umuganga akaba afite n’inshingano z’urugo bitamubujije gukurikira impano ze yaguye. Ati “ Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite,”
Yungamo ati “Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza,”
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isozwa ry'icyiciro cya mbere cy'irushanwa ArtRwanda.
Yavuze ko abakora ubuhanzi ‘bwakwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, mugatangira gutekereza imirimo mwaha abandi muhereye mu bikorwa by’ubuhanzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere muri rusange.’
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018 ni bwo hasozwa amarushanwa ya Art-Rwanda icyiciro cya mbere. Ni urugendo rusojwe rwaratangiye muri Nzeli uyu mwaka.
Amafoto: Twitter @First Lady of Rwanda
TANGA IGITECYEREZO