RFL
Kigali

"Akwiye agasozi i Kigali akagatwara" Ubutumwa abafana ba APR FC bageneye Rusheshangoga babatije Rushengurabareyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/12/2018 12:13
0


Ku wa Gatatu tariki 12/12/2018 kuri Stade Amahoro habereey umukino w'ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports urangira APR FC itsinze ibitego 2-1. Rusheshangoga yafashije APR FC gutsinda Rayon Sports yitabaje igitego yatsinze ku munota wa nyuma (90+3’).



Byari mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona aho amakipe yombi yarwaniraga intsinzi, gusa birangira APR FC itahanye amanota atatu y'uwo munsi. APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10’ ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana mbere y'uko Sarpong Michael yishyura ku munota wa 82’. Rusheshangoga yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri agitsinda ku munota wa nyuma w'umukino.

Nyuma yo guhesha intsinzi APR FC, Rusheshangoga Michel yagenewe ubutumwa bw'ishimwe n'abafana ba APR FC kuko ngo yabahaye Noheli n'Ubunani. Hari uwamwifurije guhabwa agasozi muri Kigali, undi amusabira gushyirwa mu ntwari z'u Rwanda. Hari umufana wa APR FC wavuze ko yishimye cyane kuko gutsindwa na Rayon Sports ngo ari nko kuribwa n'imbwa yasaze. Abatari bacye bavuze ko Rusheshangoga Michel yamaze kubatizwa Rushengurabareyo.

Rusheshangoga Michel yishimira igitego cy'agaciro yatsinze

Rusheshangoga Michel yamaze kubatizwa 'Rushengurabareyo'

Aba bose batangaje ibi binyuze ku ifoto ya Rusheshangoga Michel yafotowe na Mihigo Saddam wa Inyarwanda.com, akaba ari ifoto Inyarwanda twashyize ku rukuta rwacu rwa Instagram (KANDA HANO UYIREBE) maze dusaba abafana kugira icyo babwira uyu mukinnyi wahesheje intsinzi APR FC ku munota wa nyuma.

Icyakora hari n'abafana na Rayon Sports bagize icyo bavuga, batangaza ko igitego Rusheshangoga yatsinze kitabababaje cyane kuko yishyuraga icyo Mugisha Francois Master yigeze gutsinda APR FC nabwo ku munota wa nyuma w'umukino. Gusa na none hari abafana ba Rayon Sports bababajwe cyane no gutsindwa na APR FC na cyane ko hari abateye urugo rw'umuzamu wa Gikundiro Bashunga Abouba bagamije kumugirira nabi Imana igakinga akaboko.

Dore ubutumwa abafana ba APR Fc bageneye Rusheshangoga Michel

Ukoresha amazina ya Emmarosette045 yagize ati: "Uri umuntu w'umugabo kabisa turanezerewe, ureke abahora bavuga ngo babibye (yahise aseka cyane). Gerrald_Hags yagize ati: Ubundi gutsindwa na Rayon ni nko kuribwa n'imbwa yasaze (ujye uhora ukubita ahababaza). Kayirebwa Diana yagize ati "Wow rwose uturaje neza pe, siwabyumva wagarutse muri bya bihe." Bikorimana Onesme2150 ati: "Kirasa nk'icyo yatsinze Sunrise ku itariki nk'iyi 2017 kigahembwa nk'igitego cy'umwaka." Wizodamas ati: "Komeza utsinde n'ibindi nishimye cyane kuko turabatokoje baribyiringira rwose bari barambabaje mu gihe cyahise."

Hari uwamwifurije guhabwa agasozi muri Kigali

Undi yagize ati: "Wadutabaye udukiza urusaku rw'aba Rayon, uturaza neza." Ngayende Emmy ati: "Gusa njyewe nabuze icyo navuga gusa abafana twishimye cyaneee rushegurabareyo oyeee." Ukoresha izina rya Karimroda6 yagize ati: "Namuha isake niduhura mukunda kubi, muzampuze nawe mpigure umuhigo rwose, intare oyeee(...)." Sabera Ferdinand yagize ati: "Nagukunze kuko yanejeje benshi. Akwiye agasozi i Kigali akagatwara akagakoza icyo ashaka". Mbarushimana Samson ati: "Michel turakwemera waciye agasuzuguro k'abareyo kandi n'ubutaha tuzabemeza ntibazongere."

Hari n'uwavuze ngo 'Tuzabatsinda kandi tubarinde'

Steven_Gasana yagize ati: "Ni isi, ni isanzure, arahana, arariza, n'ibindi byinshi. Nagende yigurire akandi kbasa ni umuntu w'umugabo cyane" Undi ati: Yaduhaye Christmas kabsa na Bonane."  Nshimiyimana Alex ati: "Tuzabatsinda kandi tubarinde." Muhire ati: Ubusanzwe nkunda Rusheshangoga wamaze kubatizwa Rushengurabareyo. Nishimye cyanee Imana ihabwe icyubahiro." Osca_Delta ati: "APR ntiyarinda abanyarwanda ngo inanirwe kurinda izamu ryayo." Sweetstayguest ati: "Ntacyo bitwaye yishyuraga icyo Mugisha Francois Master yabateye ku munota wa nyuma." Sarah Imbabazi ati: "Bamushyire mu ntwari u Rwanda rufite zimwe duhora twibuka iteka (....)"

Aganira n'abanyamakuru, Rusheshangoga Michel yavuze ko ubwo yari abonye umupira yarebye mu rubuga rw'amahina akabura umukinnyi wa APR FC bityo agahita areba uko Bashunga Abouba ahagaze ahita atera umupira mu ruhande rw'izamu atari arimo.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ateruye Rusheshangoga Michel

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ateruye Rusheshangoga Michel 

Aganira n'abanyamakuru, Rusheshangoga Michel yavuze ko ubwo yari abonye umupira yarebye mu rubuga rw'amahina akabura umukinnyi wa APR FC bityo agahita areba uko Bashunga Abouba ahagaze ahita atera umupira mu ruhande rw'izamu atari arimo

Rusheshangoga aganira n'abanyamakuru

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nizeyimana Mirafa 6, Iranzi Jean Claude 12, Hakizimana Muhadjili 10, Nshimiyimana Amran 5, Issa Bigirimana 26 na Mugunga Yves 19.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Manzi Thierry (C,4), Rwatubyaye Abdul 23, Mugisha Gilbert 12, Eric Rutanga Alba 3, Yannick Mukunzi 6, Donkor Prosper Kuka 8, Manishimwe Djabel 28, Sarpong Michael 19 na Niyonzima Olivier Sefu 21

APR FCAPR FCAPR FC

Ubutumwa abafana bahaye Michel Rusheshangoga

AMAFOTO: Mihigo Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND