Minisitiri Daudi Migereko ushinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu ishyamba, gusigasira amateka n’ubukerarugendo muri Uganda(UTB) yatangaje ko umunyamideli Zari Hassan akwiye gusimbuzwa Quinn Abenakyo waje mu bakobwa batanu bavuyemo Nyampinga w’Isi 2018 (Miss World 2018) ku mwanya wa Ambasaderi ushinzwe kumenyakanisha ubukerarugendo muri Uganda.
Kuya 04 Ugushyingo 2018 nibwo Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda yatangaje ko yagize Zari Hassan Ambasaderi ushinzwe kumenyakanisha ubukerarugendo muri iki gihugu. Nyuma y’amezi abiri ahawe uyu mwanya, benshi batangiye gusaba y’uko asimbuzwa Quinn wahesheje ishema Uganda akaboneka muri batanu bavuyemo Nyampinga w’Isi 2018.
Minisitiri Daudi avuga ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gukoresha Quinn Abenakyo wahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi ku mwanya wo kumenyakanisha ubukerarugendo muri Uganda. Abenakyo yaje mu bakobwa batanu (5) batoranyijwemo Nyampinga w’Isi mu birori byabereye mu Bushinwa mu mujyi wa Sanya. Yaje ku mwanya wa Gatatu, anaba umukobwa rukumbi ukomoka muri Afurika waje mu icumi bambere.
Nyampinga wa Uganda yabonetse mu bakobwa batanu bavuye Miss W'Isi 2018.
Migereko Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Uganda, yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko akwiye kwifashishwa mu isura y’Ubukerarugendo muri Uganda bifuza ko yatezwa imbere nk’ahandi. Yagize ati “Abenakyo yaduteye ishema, yadushyize ahantu heza nk’Igihugu cyacu… Dukwiye gukoresha aya mahirwe mu kumenyekanisha Uganda tugendeye ku ntsinzi yegukanye,”
Yungamo ati “Isura y’Igihugu cyacu yashyizwe mu mayira abiri, ubu turashaka guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo tugendeye kubyo dufite,” Umuvugizi w’Inteko ya Uganda, Rebecca Kadaga yavuze ko ashyigiye Abenakyo mu gikorwa yatangije ryo kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko, uyu ni umwe mu mishinga uyu mukobwa yavuze imbere y’akanama nkemurampaka katoranyijwe nyampinga w’Isi [yabaye umunya-Mexico Vanessa Ponce de Leon].
Yagize ati “Nshyigikiye Quinn Abenakyo. Nashimishijwe cyane na gahunda yahisemo, nzamushyigikira muri gahunda yihaye yo kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko, kuko ni ingenzi kuhazaza hacu,”
David Muwanga Umuyobozi wa Diaspora ya Uganda ibarizwa mu Mujyaruguru ya Uganda, yavuze ko u Rwanda rwishyura ikipe ya Arsenal mu kumenyekansha ubukerarugendo, ngo ni byumvikana ukuntu Uganda nayo idashyira ingufu mu kumenyakanisha ubukerarugendo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “U Rwanda rwishyura Arsenal none Uganda itaragize nta kimwe yishyura Quinn yaramenyakanye. …Bivuze ko Guverinoma ya Uganda ikwiye gushyira amafaranga mu bintu bibyara inyungu, igashora no mu gushyigikira impano za benshi, tuzabona byinshi bizava mu bukerarugendo,”
Yavuze kandi ko kuba bamukerarugendo benshi barayobotse inzira igana muri Kenya, ari uko iki gihugu cyateje imbere impano mu ngeri zinyuranye, begukana imidari aho rukomeye. Ati “Benshi bajya muri Kenya kubera ko impano zabo ziri ahantu hose, mu gusiganwa ku maguru, mu ikipe ya ‘rugby’ n’ahandi begukanye imidai bigatuma igihugu cyimenyekana. Ni igihe cyiza kuri Guverinoma ya Uganda gushora imari mu bukerarugendo. Umuntu nka Abenakyo akwiye gukoreshwa nka Ambasaderi w’Ubukerarugendo wacu,”
Guverinoma ya Uganda ishora Shs380m ($100,000) mu bikorwa bya Politini n’ibindi. …Bivugwa kandi ko binyuze muri Minisiteri y’Ubukerarugendo, Guverinoma itanga amafaranga atagira ingano kuri Zari Hassan ku mwanya wa Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda.
Hari hashize amezi abiri, Zari agizwe Ambasaderi w'ubukerarugendo muri Uganda.
TANGA IGITECYEREZO