Anita Pendo, umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda akaba n'umwe mu ba Djs bakomeye hano mu Rwanda ndetse n'umu MC wubashywe, minsi ishize yakunze kuvugwaho inkuru zo kubyara cyane ko yabyaye abana babiri mu myaka ibiri ishize igihe we yita imyaka yo gutwita. Ubu ahamya ko yagarutse mu kazi.
Anita Pendo, umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Clapton Kibonke ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yaje kubazwa niba nyuma y'uko abyaye abana babiri asanga akeneye gukora ubukwe. Asubiza umunyamakuru, Anita Pendo yagize ati" Ubukwe buzaba, bwaba mu myaka igihumbi bwaba mu myaka miliyoni ariko njyewe ngomba kuzakora ubukwe byanga bikunda."
Anita Pendo ngo agiye kugaruka mu kazi nyuma y'igihe yari amaze atagaragara
Anita Pendo yabwiye umunyamakuru ko muri iki gihe yamaze kugaruka asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi nk'uko babikoze igihe atari ari mu bihe byiza. Kuri ubu Anita Pendo ni umwe mu ba Djs bazacuranga muri Spinny Silent Disco igitaramo kizabera kuri Pacha Club tariki 25 Ukuboza 2018, usibye ibi ariko yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibitaramo ateganya kubamo MC mu mpera z'uyu mwaka.
REBA HANO AGACE K'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITA PENDO
TANGA IGITECYEREZO