RFL
Kigali

‘Inkera I Rwanda’ igitaramo cy’ubudasa cy’itorero Inyamibwa cyashishikarije abantu gukunda ‘Made in Rwanda’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2018 3:34
0


Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo gikomeye cy’umuco Gakondo cyubakiye kuri zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda nka ‘Made in Rwanda’, ‘Visit Rwanda’ n’izindi hagamijwe kuzamura no kumenyakanisha birushijeho u Rwanda. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru mu ngeri zinyuranye zizihiwe n’imbyino z’urunyuranyurane mu muco Nyarwanda.



Kuri iki cyumwreru tariki 09 Ukuboza 2018 mu ihema rya KCEV (Kigali Cultural Exhibition Village) ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cy’ubudasa cy’umuco Nyarwanda cyerekaniwemo umukino ‘Rwimitana’ ubumbiyemo gahunda nyinshi za Leta y’u Rwanda.

Ni igitaramo cyateguwe n'Itorero Inyamibwa ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG. Ni igitaramo ngarukamwaka bise Inkera i Rwanda berekaniyemo umukino bise rw'Imitana. Inkera i Rwanda- ‘Rwimitana, cyatangije saa moya zuzuye gisozwa saa yine nk’uko byari biteganyijwe.

Mu mukino hagati, bifashishije umusore w’umunyarwanda [wari umubyinnyi] aganiriza inkumi y'umuzungu amusobanurira byinshi ibyiza by’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’, anamukangurira kuzagaruka gusuura u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cy'ubudasa cyizihira abakunzi b'Umuco Nyarwanda.

Mu gitaramo hagati, uyu musore yabajije uyu mukobwa w'umuzungu uko yabonye u Rwanda, mu ijwi ry'amarangamutima avugira mu indangururamajwi, ati" Dore u Rwanda ni rwiza". Ni indirimbo yikirijwe n'ab'Itorero Inyamibwa barinikiza, ibintu byashimishije benshi bitabiriye iki gitaramo. Uyu musore kandi yahise yambika ikote ridoze mu gitenge umukunzi we amwereka y’uko gahunda ya ‘Made in Rwanda’ iri ku ruhembe rw’imbere mu Rwanda.

Muri iki gitaramo kandi hataramye ababyinnyi b’Inyamibwa babaye muri iri torero muri za 80’. Baserutse imbere mu mwambaro wabo bihariye, wabonaga ko bakuze yewe bamwe bavuye mu nzira y’ubuseribateri. Bacinye akadiho bagaragaza ko nta Ntore itana no gutarama.

Senateri Tito Rutaremara yihiziwe mu gitaramo cy'Itorero Inyamibwa.

Munyaneza Landry umuyobozi w'Itorero Inyamibwa yabwiye INYARWANDA, ko banyuzwe n’uburyo igitaramo cyagenze, agendeye ku kuba cyitabiriwe n’ingeri zinyuranye. Yagize ati “ Ibyishimo ni byinshi…Iyo ubona imbaga nyinshi y’Abanyarwanda babucyereye baje gushyigikira umuco Nyarwanda by’umwihariko baje gushyigikira Inyamibwa.

“Ni ikintu kiba gikomeye. Mwabonye abantu b’Ingeri zose, hari abayobozi, hari abandi bahanzi bakora umuco Nyarwanda n’abandi bantu benshi bagiye baza kwitabira igitaramo cyacu. Mu by’ukuri ni ibyishimo bikomeye, ni ikintu tugezeho cy’amateka.”

Yavuze ko bafashe igihe cy’ukwezi kumwe n’igice kugira ngo babe banoze neza uyu mukino bakinnye. Ai “Ni umukino wateguwe mu gihe cy’ukwezi n’igice, twifuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo twise ‘Rwimitana’. Ni uriya mukino mwabonye.

Yungamo ati “ ‘Rwimitana’,urabizi ni rwaruhago batwaramo imyambi cyangwa se batwaragamo imyambi cyera kuko nibwo byakorwaga cyane….Urumva harimo amagambo abiri, hari umutana n’u Rwanda.

 

“U Rwanda rw’Umutana rero uko tubizi umutana utwara neza imyambi, nka twe rero nk’Abanyarwanda dufite intego zacu za buri munsi duhora dushaka kugeraho.

 

“Twigereranyije n’iyo mitana ukuntu itwara neza imyambi, twifuza gutwara neza intego zacu kugira ngo zitugeze kure, twigira ku mateka y’abakurambere batubanjirije, byinshi byiza bagiye batwigisha kugeza mu Rwanda rw’ubu aho tugomba kumenya gahunda za Leta tukamenya ibyo tugomba gukora leta yacu ihora itugezeho mu gihe cya buri munsi,”

Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo rigizwe n’ibyiciro 2 by’abanyamuryango habarirwamo bamwe bariciyemo kera ubu bari mu mirimo y'ubuzima busanzwe ndetse n’abakiri mu ngamba abo bose ariko bakaba bahurira mu bikorwa bitandukanye bibahuza.

AMAFOTO:


Abacyitabiriye banyuzwe na gahunda nyinshi za Leta y'u Rwanda zanyujije muri uyu mukino.

Gahunda ya 'Made in Rwanda' na Visit Rwanda zibukijwe.

Uyu muzungu ati "Rwanda uri nziza"

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye.

Abari absangiza b'abagambo muri iki gitaramo.

Intore Masamba yari yizihiwe.

Kanda hanondetse naho ureba amafoto menshi:

AMAFOTO: Cyiza Emmaneul-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND