RFL
Kigali

Ibintu 5 abakobwa bakunze kwishyiramo ko abahungu batajya bavugisha ukuri muri byo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/11/2018 20:30
1


Bamwe mu bagore usanga akenshi batumva neza abagabo babo, cyangwa se abakobwa ugasanga batumva abahungu bakundana ahubwo bo bakumva ibintu mu bundi buryo bwabo bwite utandukanye n’ubwo abasore cyangwa abagabo bashaka kuvuga cyangwa gusobanura.



Akenshi rero mu rukundo iyi myumvire tutatinya kuvuga ko idahwitse isenya imibanire y’abatari bake. Aha tugiye kurebera hamwe ibintu bigera kuri 5 abakobwa cyangwa abagore bakunze kumva nabi bakabyitiranya n’ibindi bo baba bishyizemo ko ari cyo bivuze:

1.Bamwe mu bakobwa batekereza ko umusore bakundana yareka inshuti ze zindi kuko amukunda

Ku musore cyangwa umugabo, ndetse no ku bakobwa b’umutima, inshuti ze ni ingenzi cyane, kandi baba bafite ibitandukanye baziranyeho ahora yishimira, kumva ko rero yareka inshuti ze kuko agukunda, mukobwa uba wibeshye rwose kuko umwanya wawe uba uhari muri we ndetse n’inshuti ze zigakomeza kuba zo.

2.Kwishimira umukobwa bivuze ko baryamana

Mu gihe kuba yagira undi mukobwa yishimira byatera ifuhe n’ishyaro, ahubwo hari abagore cyangwa abakobwa bumva ko niba umusore cyangwa umugabo bakundana hari umukobwa wundi yishimira bivuze ko bajya baryamana cyangwa se abyifuza. Nyamara sitwakoresheje ijambo, ‘Gukunda mukobwa’ twakoresheje ‘Kwishimira’, bivuze ko ashobora kuba yishimira imico ye, ibyo akora, uko yambara cyangwa ibindi ariko bitandukanye kure no gushaka kuryamana nawe rwose.

3.Kwibagirwa igikorwa bivuze ko atakitayeho

Reka tureke kujya kure hano duhere ku isabukuru y’amavuko y’umukobwa mukundana, kuyibagirwa byonyine bishobora kumwereka ko uba utabyitayeho. N’ubwo batinya kubigaragaza ariko abagabo ni gacye bibuka amatariki burya, aha batandukanye cyane n’abagore, kubera ubuzima abagabo babamo, akazi bakora, uko bitwara n’imibereho yabo, kwibuka cyane si ibintu byabo, nyamara si uko baba batabyitayeho!

Ahubwo usanga n’iyo yibagiwe ikintu cy’ingenzi nk’igikorwa runaka nawe ubwe bimubabaza akibaraho ikosa kandi akumva uwamushoboza yazarihashya bya burundu.

4.Kuba ari wenyine bivuze ko yamurambiwe

Abagore benshi iyo abakunzi babo babasabye kubaha akanya bakaba ari bonyine, bahita biyumvisha ko babahaze, nyamara sicyo biba bivuze! Bamwe mu bagabo icyo gihe cyabo bo nyine, nicyo gihe cyo kwitekerezaho, maze akabasha gukusanya ibitekerez byiza byubaka ejo hazaza he n’umuryango we urimo n’uwo mukunzi we uri kumukekera ibindi.

5.Simbizi bivuze ko bitamuraje ishinga

Nta mugore wishimira kumva mugabo avuze ijambo ‘Simbizi’. Nyamara ku bagabo, simbizi isobanuye simbizi nyine nta kigiye kure; ahubwo nawe aba yifuza kubimenya umurushije wamufasha nawe akabimenya kuko aba yagerageza kuguha igisubizo ariko yakumva atabizi cyangwa se abifiteho ubumenyi buke akanga kukubeshya akakubwira ko atabizi.

Ibi ni bitanu gusa mu ruhurirane rwa byinshi abagore ndetse n’abakobwa bakunze kwiyumvisha iyo abagabo cyangwa abasore bakundana bavuze cyangwa bakoze ibyo bumva ko bisanzwe. Bakobwa ntago bikwiye ko muhora mutekereza ko abasore bahorana ikinyoma, nabo bagira ukuri si bose babeshya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dickson Ek Hi Don5 years ago
    Jw hari umukobwa ankunda kand akundanye nuwundi none mubona namukunda?





Inyarwanda BACKGROUND