Mu gukomeza uruhererekane rwa Smartphone za itel zizwiho kugira Selfie nziza, itel Mobile ubu yashyize ku isoko smartphone ifite ibyiza byinshi kandi iri ku giciro cyiza.
Umwihariko wa selfie y’umwimerere
Itel S13 yakozwe muburyo yahawe camera izaguha selfie nziza igihe cyose kuko ifite camera y’imbere ifite 13MP ndetse na flash biguha kwisanzura ugafata selfie icyeye no mugicuku. Hamwe n’ikoranabuhanga rya 4 in 1 big pixel urabasha gufata selfie nziza ahantu hose waba uri haba ku zuba, ahijimye cyangwa hari imvura.
Ikirahure kinini kiguha amashusho mumabara nyayo
Itel S13 ifite ikirahure kingana na 5.5 inches kiraguha kwisanzura ubona amashusho muburyo bwagutse kandi mumabara nyayo. S13 yakozwe muburyo itwarika neza ndetse ikaguha kugaragara neza ugereranyije n’izindi bingana ziri ku isoko. Ni igihe cyawe nawe ukaryoshya kumbuga nkoranyambaga wisanzuye wisanzuye.
Ikoranabuhanga ryo gufunguzwa igikumwe, umutekano wizewe
Hamwe n’ikoranabuhanga ridasanzwe rya Fingerprint usanga kuri itel S13, ushobora guha umutekano amabanga yawe yose ari muri telephone ukoresheje urutoki ushaka mugufungura ayo mabanga. Urugero: urutoki rumwe warufunguza whatsapp, urundi Message, urundi Facebook, urundi Email kugeza buri rutoki rwawe rwose urukoresheje uko ubishaka Muguha umutekano amabanga yawe ari muri telephone. Fingerprint irakorohereza mukwitaba abaguhamagaye byihuse,gufata amafoto na videwo, ndetse no gufungura apps byihuse.
Android™ 8.1 (Go edition) iguha imikorere yihuse
Itel S13 ikoranye Android igezweho ya 8.1(Go Edition) yagenewe kwihutisha imikorere ya smartphone zifite RAM ya 1GB ndetse no munsi yayo, kugenzura ingano y’amafaranga utakaza kuri murandasi, akandi karusho kandi ni uko ubasha gukoresha apps za google zigezweho nka Google Go, Google Assistant na YouTube Go.
Google Assistant yiteze kumva ibyo ushaka ukoresheje ijwi ryawe maze S13 ikagukorera ibyo uyisabye
Ukoresheje ijwi ryawe urabasha kuvugana na Telephone yawe uyibwire ibyo ucyeneye, byorohejwe ngo nawe unezerwe
Ni telefone iza mu za mbere ku isi mu zifite 'Selfie' nziza cyane
Kurikira Itel mobile kumbuga nkoranyambaga ubashe gutsindira ibihembo bitandukanye. Gukurikira Itel Mobile kuri Facebook kanda HANO naho kuri Instagram kanda HANO.
TANGA IGITECYEREZO