Iki gihano kije nyuma y'aho ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw). Icyakora mu kwiregura, Jay Polly yemeraga icyaha ndetse akagisabira imbabazi ibyatumye yari yahawe igihano cy'umwaka umwe n'urukiko. Gusa bitewe n'uko yaburanye asaba imbabazi ndetse akihutira kwiyunga n'uwo yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse agatangira kumuvuza n'ubu akaba akimuvuza, urukiko rwagabanyirije igihano Jay Polly rumuhanisha gufungwa amezi atanu gusa.
Nk'uko umucamanza wasomaga urubanza yabikomojeho ngo kuba yarireguraga avuga ko yakubise umugore we kubera ubusinzi ntabwo ari byo byashingirwaho agirwa umwere, cyane ko umusinzi atabona imbaraga zo kurwana, ariko kandi bijyanye n'uko ari ubwa mbere yari ajyanywe imbere y'ubutabera ku cyaha nk'iki ndetse akaba yaraburanye asaba imbabazi, byatumye agabanyirizwa igihano ahabwa amezi atanu y'igifungo.
Iyi modoka ya Se wa Davis D ni yo umugore wa Jay Polly n'umwana we bajemo mu isomwa ry'urubanza, aha yongoreraga iyi nkumi bimwe mu byo yashakaga kumutuma nyuma y'urubanza
Mu isomwa ry'uru rubanza uyu muraperi ntabwo yigeze ahagaragara icyakora umugore we Mbabazi Sharifah we yari yitabiriye iri somwa ryarwo ari kumwe n'umwana wabo. Usibye Jay Polly ariko no ku ruhande rw'ubushinjacyaha ntabari bahari. Umugore wa Jay Polly ari nawe wakubiswe agakurwa amenyo n'umugabo we, yasohotse mu rukiko atishimye cyane ko yasabiraga imbabazi umugabo we gusa bikaba birangiye bamuhannye. Itangazamakuru ryifuje kuvugisha Mbabazi Shariffah ngo tumenye uko yakiriye imikirize y'uru rubanza ariko atubera ibamba yanga kugira icyo atangaza.