RFL
Kigali

Imbere y'umugore we n'umwana wabo, Jay Polly akatiwe gufungwa amezi 5

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2018 11:49
13


Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 mu rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru hasomewe urubanza rwaregwagamo umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly waregwaga gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we akamukura amenyo abiri. Uyu muraperi yahanishijwe igihano cy'amezi atanu y'igifungo.



Iki gihano kije nyuma y'aho ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw). Icyakora mu kwiregura, Jay Polly yemeraga icyaha ndetse akagisabira imbabazi ibyatumye yari yahawe igihano cy'umwaka umwe n'urukiko. Gusa bitewe n'uko yaburanye asaba imbabazi ndetse akihutira kwiyunga n'uwo yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse agatangira kumuvuza n'ubu akaba akimuvuza, urukiko rwagabanyirije igihano Jay Polly rumuhanisha gufungwa amezi atanu gusa.

Nk'uko umucamanza wasomaga urubanza yabikomojeho ngo kuba yarireguraga avuga ko yakubise umugore we kubera ubusinzi ntabwo ari byo byashingirwaho agirwa umwere, cyane ko umusinzi atabona imbaraga zo kurwana, ariko kandi bijyanye n'uko ari ubwa mbere yari ajyanywe imbere y'ubutabera ku cyaha nk'iki ndetse akaba yaraburanye asaba imbabazi, byatumye agabanyirizwa igihano ahabwa amezi atanu y'igifungo.

Jay PollyIyi modoka ya Se wa Davis D ni yo umugore wa Jay Polly n'umwana we bajemo mu isomwa ry'urubanza, aha yongoreraga iyi nkumi bimwe mu byo yashakaga kumutuma nyuma y'urubanza

Mu isomwa ry'uru rubanza uyu muraperi ntabwo yigeze ahagaragara icyakora umugore we Mbabazi Sharifah we yari yitabiriye iri somwa ryarwo ari kumwe n'umwana wabo. Usibye Jay Polly ariko no ku ruhande rw'ubushinjacyaha ntabari bahari. Umugore wa Jay Polly ari nawe wakubiswe agakurwa amenyo n'umugabo we, yasohotse mu rukiko atishimye cyane ko yasabiraga imbabazi umugabo we gusa bikaba birangiye bamuhannye. Itangazamakuru ryifuje kuvugisha Mbabazi Shariffah ngo tumenye uko yakiriye imikirize y'uru rubanza ariko atubera ibamba yanga kugira icyo atangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyobuhungiro gratien5 years ago
    pole sana jay
  • koxin5 years ago
    Iki gihano kirakwiriye ko abanza kujya kuba gutuza akabanza akitekerezaho then akazaza ari kumurongo kbs...pole sana brother
  • nyamara birababaje5 years ago
    birababaje gusaba imbabazi nuzihabwe knd arubwambere ukoze icyocyaha gusa jay Polly ihangane ntakitagira iherezo gusa namwe batangaza makuru ntago muri beza !!
  • 5 years ago
    Ntambabazi zambaye ubusa mumuco nyarwanda
  • Aisha5 years ago
    Nigute umuntu akubita undi (especially umugore) akamukura amenyp maze bakamukatira amezi 5 gusa? Ibyo murumva byumvikana koko Iyaba arimuri America cg iburayi baba bamukatiye imyaka itari munsi yi3
  • KIMOMO5 years ago
    free jay
  • william5 years ago
    kbsa nagende yitekerezeho byari bikwiye
  • Ben5 years ago
    Ngo age kwitekerezaho ? Numugore asigare abitekerezaho ,ingo zubu we gusa abana nibo babigiriramo ibibazo.pole jay we niwowe wamwishakiye
  • H5 years ago
    Urwishigishiye ararusoma nyine niyumve
  • Umwali5 years ago
    Namufungishe, wasanga amukujemo atakibasha no kuririmba
  • pfla5 years ago
    ubuse azakura he utuvuta dutukuza kazunguuu we hhhhhh
  • mutsinzi eric5 years ago
    Niyumve niwe washatse indaya iyo aza gushak umugore muzima ntibiba bimubayeho
  • 5 years ago
    niyihangane hafungwa umugabo nabafungiwe iwawa kubera ibiyobyabwenge baremeye. but I am sure he will not be arrested





Inyarwanda BACKGROUND